skol
fortebet

Miss Muyago na Kimenyi Yve bibarutse imfura yabo y’umuhungu

Yanditswe: Monday 30, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini hari ibihuha byinshi Uwase Muyango wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n’amafoto muri 2019 n’umukunzi we Kimenyi Yves bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye ryo kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Nibwo umuryango wa Kimenyi Yve na Miss Muyango Claudine bakiriye imfura yabo y’umuhungu.

Uyu muryango wibarutse nyuma y’uko tariki ya 28 Nyakanga 2021 hari hasakajwe amakuru ivuga ko yibarutse ariko biza kurangira ibaye igihuha.

Uyu mwana w’umuhungu ushobora kuzatera ikirenge mu cya se akawuconga, avutse nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama nibwo hagiye hanze amashusho y’ikirori cyari cyakorewe Kimenyi Yves n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine cyo kumwitegura(Baby Shower).

Ibi ntabwo byaje kubagendekera neza kuba polisi yaje kubafata maze abarimo Kimenyi Yves bafungwa iminsi 5 banacibwa amande kubera ko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko ko n’ubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

Yagize ati“hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye muri anniversaire y’umushuti we ariko njye niwe nari ngiye kureba mpita nikomereza.”

Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.

Ubukwe bwabo ntabwigeze buba ahubwo iyi nkuru yaje gukurikirwa n’umuhango wo gutera ivi wabaye tariki ya 28 Gashyantare 2021, ubwo Kimenyi Yves yasabaga Muyango ko yazamubera umugore, undi arabyamera amwambika impeta ya fiançailles.

Icyo gihe Kimenyi Yves yahise ajya ku mbuga ze nkoranyambaga atangaza ko yishimiye ko umunsi yaboneyeho Muyango imbona nkubone ari na wo munsi amwemereye kuzamubera umugore.

Ati "ndishimye cyane uyu munsi kubera ko iyi tariki ni na yo namubonyeho bwa mbere mu maso yanjye, none ubu mufite nk’umugore wanjye ubuzima nsigaje ku Isi kuko yambwiye ngo ’Yego’."

Yakomeje agira ati"ndishimye kandi ndashimira Imana ku bwe, ikomeze ibane natwe muri uru rugendo ni umugisha kuri njye kandi bigiye kuba ubuziraherezo."

Kuva icyo gihe abantu bategereje ubukwe bwabo ariko ntibwaba ahanini bagiye bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Byaje kugera aho amakuru atangira kugenda ahwihwiswa ko Muyango yasamye inda ya Kimenyi ariko bakomeza kugenda babitera utwatsi kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo Muyango yasohoye ifoto ye imugaragaza akuriwe yenda kubyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa