skol

Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yve bari kwitegura imfura yabo[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 July 2021

Miss Muyango Claudine ari kwitegura kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves ukinira Kiyovu Sport bamaze igihe bakundana ndetse wamaze no kumwambika impeta y’urukundo.


Amakuru yo gutwita k’uyu mukobwa si mashya mu matwi y’abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare mu Rwanda, ariko ni amakuru yakunze kugirwa ibanga rikomeye.

Uyu mukobwa yakunze kwirinda ko amafoto ye atwite yajya hanze. Amakuru agera ku UMURYANGo mu minsi ishize hari inshuti ye yatahiye ibirori by’isabukuru, uwari wafotoye yasohora amafoto amugaragaza akuriwe undi akamusaba kuyasiba bwangu

Mu bihe bitandukanye Uwase Muyango na Kimenyi Yves bagiye bashimangira urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n’amakuru yavugwaga ko babana mu nzu.

Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yanditse kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ndetse n’impeta.

Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Kimenyi Yves.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bruce Melodie hahaye igisubizo cyiza umunyamakuru wavuze ko isuraye ye...

Icyamamare Bruce Melodie ukunzwe mu muziki w’u Rwanda , yahaye igisubizo...
26 November 2021 0

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yasangije abamukurikira amafoto ari...

Nyuma y’inkuru zagiye zivugwa ko umuraperi w’umunyamerika Rick Ross ari mu...
26 November 2021 0

Yvette uzwi muri Citymaid ari mumunyenga w’urukundo na musaza wa Young Grace...

Umutoni Yvette uzwi muri muri firime y’uruhererekane ya Citymaid...
26 November 2021 0

MC Buryohe yahakanye ikinyoma cya Fatakumavuta umaze iminsi ashinja uburozi...

Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM na Flash TV witwa Sengabo Jean...
25 November 2021 0

Nzakugabira inyambo y’urukundo rwanjye! Umuhanzi Lionel Sentore atomora...

Umuhanzi Lionel Sentore yatamoye umukunzi we Aline uzwi cyane ku izina rya...
25 November 2021 2

Koreya yaruguru yahaye igihano cy’Urupfu umuntu winjije filime ya ‘Squid...

Koreya y’Amajyaruguru yahanishije igihano cy’urupfu umugabo winjije flash...
25 November 2021 0