skol

Miss Muyango na Kimenyi batanze gasopo kubakomeje kubibasira

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 20 July 2021

Nyuma y’uko hayasakaye amafoto ya Miss Muyango atwite inda ya Kimenyi Yves nkuru iri hafi kuvuka ntabwo byakiriwe neza ndetse hari na bamwe bamwoherereje ubutumwa bamutuka bavuga ko umuntu nka Nyampinga atakabyaye ikinyendaro, batanze gasopo kubakomeje kubibasira cyane bahamyako bakundana cyane .


Inkuru y’uko Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto muri 2019, atwite inda ya Kimenyi Yves umunyezamu w’Amavubi, imaze igihe ivugwa.

Mu Cyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ye imugaragaza atwite ndetse ko ari hafi kwibaruka, ni mu gihe Kimenyi yari yamwambitse impeta ya fiancailles muri Gashyantare 2021 ariko ubukwe bukaba butari bwaba.

Ibi bikaba bitakiriwe neza na bamwe aho hari nk’umwe woherereje ubutumwa Muyango amutuka amubwira ko asebeje abandi ba nyampina ngo iyo abanza agasezerana imbere y’amategeko.

Ubu butumwa Muyango yashyize kuri Instagram Stories ariko agahita abusiba, buba bumubwira icyo yibazaga ajya kuryamana na Kimenyi nta gakingirizo, uburyo umuntu nka Nyampinga agiye kubyara umwana w’ikinyendaro, ndetse anamwita ko ari indaya.

Kimenyi Yves akaba yabwiye umukunzi we ko yabareka bagakomeza kujajwa kuko byose ari ishyari kandi ufite ishyari rimwica.

Ati”ishyari ni ikintu kibi, kandi iyo urifite upfa nabi. Turakundana kandi Imana ihari ku bwacu. Muvuge ibyo mushaka! Dutewe ishema nabo turibo kandi ntimwadukoraho, Uwase Muyango bareke sha bakomeze bajajwe, njyewe ndagukunda cyane.”

Muyango akaba yamusubije ko amukunda cyane kandi yakoze kumuba hafi, n’aho ngo amagombo yo barayamenyereye

Ati “Ndagukunda cyane kandi urampagije, warakoze guhagararana nanjye iyi myaka yose itambutse, uri umugabo nkunda ibyaba byose, amagambo yo twarayamenyereye.”

Abantu benshi bavuze kuri ubu butumwa bwa Kimenyi Yves, bakaba babasabye kwirinda iby’amagambo y’abantu ahubwo bakita k’umugisha Imana igiye kubaha.

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango Uwase, rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe buri umwe ntatinya kugaragariza undi amarangamutima cyane cyane mu magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Ariko ayu mukoibwa baramuhohiteye,ababana mu rwanda banyuze mumategeko nibangahe

    3 months ago

Inzindi nkuru

Ndimbati yatangariwe mu myambaro idasanzwe n’ikizungerezi mu birori bya...

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamamaye mu ruganda rwa Cinema nka Ndimbati,...
24 October 2021 0

Confy yatunguranye, Element ahigika abarimo Clement na Madebeat,Uko...

Mu ijoro ryo kuwa 23 Ukwakira muri Kigali Arena amatsiko yari yose mbere...
24 October 2021 0

Bruce Melodie yateye utwatsi kubavuze ko yaguze imodoka ku kayabo ka...

Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu bagezweho muri iyi minsi...
23 October 2021 1

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
23 October 2021 0

Video y’umunsi : Umuhanzi The Ben yerekanye uko yatereye umukunzi we...

Mu gitondo cyo kuri uyu wakane nibwo umuhanzi The Ben yagaragaje video...
21 October 2021 0

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bihabwe...

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abantu batandukanye bari mu byiciro...
21 October 2021 0