skol
fortebet

Miss Muyango yatomoye umugabo we ,Kimenyi Yves amwereka urwo amukunda

Yanditswe: Monday 23, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Uwase Muyango uri kwitegura kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yve yamutomoye bihebuje , amwereka urwo yamukunze amubwira ko kuva kera yari afite inzozi zo kuzahura n’umugabo umeze nkawe.

Sponsored Ad

Miss Muyango abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ,yifashishije indimbo ‘Medecine’ ya Jay Willz, ayishyiramo ifoto y’umukunzi we Kimenyi Yves, maze amwereka urwo yamukunze.

Mu butumwa Miss Muyango yanyujije kuri konti ye ya instagram abugenera Kimenyi Yves bwagiraga buti: “(…) Nari mfite inzozi zo kuzahura n’umugabo umeze nkawe. Warakoze.’’ Ubu butumwa kandi, yabunyujije n’ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, ashyiraho utumenyetso tw’umutima.


Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves, bakunda kwerekana ko bishimye yaba mu bibazo ndetse n’ibyishimo, bakerekana ko bakundanye urudasaza.

Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by’isabukuru y’umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.


Uwase Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we w’igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa