skol

Miss Mwiseneza Josiane yabonye umuhoza marira|Urukundo ni rwogere[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 June 2021

Miss Mwiseneza Josiane uherutse kubengwa n’umusore wa mwambitse Impeta ari mumunyenga w’urukundo nuwahoze arumujyanama we wamukunze .


Miss Mwiseseneza Josiane yambitswe impeta y’urukundo na Tushimire ku itariki ya 15 Kanama mu mwaka 2020.

Muri cyo gihe Mwiseneza yambitwe impeta yashyigikiwe n’barimo Nyampinga w’Umurage n’Umuco[Miss Heritage 2019] Miss Ricca Michael Kabahenda, Miss Teta Ange Nicole, igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 Uwihirwe Yasipi Casimir,Miss Umurungi Sandrine n’abandi.

N’ibirori byishimiwe naburi wese mu nshuti za Miss Mwiseneza Josiane , gusa nyuma umubano wabo wakomeje kuba amayobera bitewe n’uko ubukwe bwabo bwatinze kuba , gusa abenshi bahuzaga amakuru bavuga ko umusore yigije imbere ubukwe bitewe n’ibyo agomba kubanza kwitaho mbere yo kurushinga.

Hari n’andi makuru yavugaga ko Covid-19 yakomye mu nkokora imyiteguro yabo.uyu musore ariko agakomeza guteza urujijo muri rubanda ,benshi bakeka ko yamaze gutandukana na Miss Mwiseneza .

Nyuma yo gutera urujijo muri rubanda nibwo haje kumenyekana ko bamaze gutandukana ku mugaragaro n’uyu musore wari wamwambitse impeta amusaba kuzamubera umufasha.

Kuri ubu Mwiseneza Josiane yabonye undi musore wahoze ari umujyanama we wahafi umukunda ndetse akanamuhoza amarira yaririye mu rukundo yakundanyemo n’umusore wamwambitse impeta akaza kumuta.

Mu kiganiro Azack umukunzi we mushya yagiranye na Max Tv,yavuze ko urukundo rwabo rumeze neza muri iki gihe, gusa Mwiseneza nk’umuntu wakomerekejwe n’urukundo hari bimwe na bimwe atarakira neza mu rukundo rushya rwe nawe gusa ahamya ko uko iminsi izagenda yicuma bizagenda bigenda neza.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bruce Melodie yateye utwatsi kubavuze ko yaguze imodoka ku kayabo ka...

Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu bagezweho muri iyi minsi...
23 October 2021 0

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
23 October 2021 0

Video y’umunsi : Umuhanzi The Ben yerekanye uko yatereye umukunzi we...

Mu gitondo cyo kuri uyu wakane nibwo umuhanzi The Ben yagaragaje video...
21 October 2021 0

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bihabwe...

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abantu batandukanye bari mu byiciro...
21 October 2021 0

Platini P yatumiwe mu gitaramo gikomeye muri Sierra Leone

Umuhanzi Platini P uhagaze neza mu muziki Nyarwanda yatumiwe mu...
20 October 2021 0

Symphony Band iri gutegura igitaramo cy’amateka yatumiyemo Ric...

Itsinda ry’abaririmbyi n’abacurunzi rya Symphony Band ryateguye igitaramo...
20 October 2021 0