Miss Mwiseneza mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’uwamwambitse impeta
Yanditswe: Monday 07, Jul 2025
Mwiseneza Josiane ubitse ikamba ry’umukobwa ukunzwe cyane muri Miss Rwanda mu 2019, yemeje ko amaze igihe mu munyenga w’urukundo n’umusore bameranye neza nyuma yo gutandukana n’uwari wamwambitse impeta.
Ibi Miss Mwiseneza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari yitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu Karere ka Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025.
Ubwo yari abajijwe uko ahagaze mu rukundo nyuma y’umusore wamwambitse impeta mu gihe cyashize yagize ati “Egoko ibyo bintu koko uracyabibaza, iyo nkuru ishaje. Urwo rukundo rwarangye uko rwaje […] ariko byararangiye naranabyibagiwe wagira ngo ntabyabayeho.”
Miss Mwiseneza yavuze ko kugeza ubu ahagaze neza mu bijyanye n’urukundo, ati “Ubu haje undi meze neza, naje guhitamo ntabwo ngishidikanya.”
Uyu mukobwa yabereye ibamba umunyamakuru wifuje kumenya byinshi ku musore bari gukundana cyangwa igihe bamaze bakundana.
Muri Kanama 2020 nibwo Miss Josiane yambitswe impeta n’umusore bakundanaga.
Uyu mukobwa wari umaze igihe atavugwa cyane mu itangazamakuru, yavuze ko amaze igihe ahugiye mu masomo aho ari kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri University of Kigali aho yiga ‘Marketing’.
Ateganya kongera kugaragara mu Isi y’imyidagaduro nyuma yo kurangiza amasomo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *