skol
fortebet

Miss Naomie umaze igihe mu munyenga w’urukundo yasubije abibaza ku bukwe bwe

Yanditswe: Wednesday 10, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nishimwe Naomie wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugwa ko agiye gukora ubukwe mu gihe cya vuba na Michael Tesfay bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Byavugwaga ko Miss Naomie na Micheal bamaze igihe bategura ubukwe bwabo mu ibanga rikomeye cyane ndetse ko n’ubukwe bwabo buteganyijwe kuzaba mu Kuboza uyu mwaka wa 2023.
Miss Naomie yahakanye aya makuru yivuye inyuma agira ati "Ngaho! Reka reka rwose ayo makuru siyo. "
Inkuru (...)

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mubikorwa bitandukanye bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri Nzeri 2022 Miss Nishimwe Naomie yaherekeje umukunzi we muri Gabon aho bagiye kunoza ubufatanye bwa sosiyete ya ‘Bizcotap’ isanzwe ari iya Michael Tesfay na ‘Be-space group’ y’umugore witwa Angoang Grâce Manuella wo muri iki gihugu.

Mu birori biheruka bya Miss Rwanda 2022, Michael Tesfay na Miss Nishimwe Naomie bitabiriye ibi birori bagiye kwihera ijisho uwegukana ikamba.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga aho yakoze mu gihe cy’amezi ane.

Muri Mata 2022 nyuma y’iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko afite umukunzi nibwo Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye bitandukanye.

Uyu mukunzi wa Naomie avuga ko yagenze ibihungu byinshi , gusa nyuma yo kugera mu Rwanda mu 2018 yanyuzwe n’ibihe yahagiriye bituma afata umwanzuro wo kuhaguma.

Miss Nishimwe Naomie aherutse guherekeza umukunzi we mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa