skol

Miss Nishimwe Naomie akomeje kugirana ibihe byiza n’umukunzi we [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 May 2022

Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda 2020, yongeye kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umusore wigaruriye umutima we witwa Michael, basohokanye ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutangaza ko bakundana.


Michael Tesfay ukundana na Miss Nishimwe Naomie, ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda, ndetse aherutse kwegukana miliyoni 10 mu mushinga afatanyije na Miss Akaliza Amanda.

Uyu musore Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu minsi ishize, uyu musore yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga.

Yahakoze mu gihe cy’amezi ane mu 2018. Si kenshi Miss Nishimwe yakunze kugaragaza ubuzima bwe bw’urukundo, ariko muri iyi minsi ari kuganzwa n’amarangamutima.

Miss Nishimwe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020. Ubu we n’abavandimwe be bafunguye inzu ihanga imideli bise Zöi.


Ku nshuro ya kabiri Miss Naomie na Michael bagaragaye basohokanye


Ku nshuro ya mbere iyi foto yafashwe mbere y’uko bitabira ibirori bya Miss Rwanda 2022

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bwa mbere Diamond yahamije ko ari mu rukundo na Zuchu

Umuhanzi ukomeye muri Afurika by’umwihariko muri Tanzania wamenyekanye nka...
4 July 2022 0

Bushali n’umukunzi we bakomeje kuryoherwa mu munyenga w’urukundo(AMAFOTO)

Hagenimana Jean Paul wamenyekanye mu ruhando rwa Muzika nka Bushali akomeje...
4 July 2022 0

Umuhanzi Emmy ahishuye indi mpano afite itangaje, avuga umubare w’abana...

Umuhanzi umaze kubaka izina hano mu Rwanda wamenyekanye nka Emmy ahishuye...
4 July 2022 0

Oprah ukina Film akomeje kuvugisha benshi

Umukinnyi wa Filme Irene Pancras Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa...
4 July 2022 0

Imitoma iravuza ubuhuha kwa Tom Close n’umugore we bamaranye...

Nyuma y’imyaka icumi Umuhanzi Tom Cose n’umugore we Niyonshuti Tricia bamaze...
4 July 2022 0

Impaka zikomeje kuba nyinshi kuri Dj Dizzo urembye bivugwa ko yafungiwe...

Impaka zikomeje kuba nyinshi kuri Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo uri...
1 July 2022 1