skol
fortebet

Miss Nishimwe Naomie ari mugahinda gakomeye ko kubura Sekuru we

Yanditswe: Tuesday 31, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Nishimwe Naomie wekuganye rya Miss Rwanda muri 2020, ari mu gahinda ko kubura sekuru, ibi bikaba bibaye mu gihe mu minsi micye ishize uyu muryango wari uri mu byishimo by’ubukwe.

Sponsored Ad

Mu masaha macye ashize, Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, atangaje urupfu rwa Sekuru, agaragaza amwifuriza iruhuko ridashira mu butumwa bw’ifoto.

Ifoto Miss Naomie yifashishije yifuriza iruhuko ridashira sogokuru we

Nishimwe Naomie yagize ati: “Uruhukire mu mahoro sogoku” , anagaragaza ko ababajwe no kuba abuze umuntu yakundandaga muri ‘emoji’ yongeyeho.

Mu minsi ishize, Naomie yari ‘yapostinze’ agaragaza ko yishimiye cyane ubukwe bwa sekuru nawe wari wasezeranye imbere y’Imana.Kugeza ubu amakuru arambuye ntaramenyekana neza ku bijyanye n’urupfu rw’uyu mubyeyi.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi twihanganishije umuryango n’inshuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa