skol
fortebet

Miss Nishimwe Naomie na Paul bishimiye uko bakiriwe muri Nigeria{AMAFOTO}

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020 ari kumwe na Ndahiro Willy wamamaye muri Sinema nka Paul bishimiye uko bakiriwe Nigeria na Joe Ugonna ubwo bari bagize akanama nkemurampaka muri Miss Style Nigeria.

Sponsored Ad

Aba bombi berekeje mu Gihugu cya Nigeria kuwa 6 Gicurasi 2022 mu muhango wo gutoranya uwahize abandi mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Style Nigeria ryasojwe mu ijoro ryo kuwa 7 Gicurasi 2022.

Miss Style ni rimwe mu marushanwa mashya ari kugerageza kuzamura izina muri Nigeria cyane ko ryatangiye kugira imbaraga mu 2020.

Miss Nishimwe Naomie yifashishije urkuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye uko bakiriwe cyane ashimira Joe Ugonna sanzwe ari Umunyamideli, umuhanzi ndetse nibindi mu myidagaduro yagize ati"Joe Ugonna mwakoze kutwakira neza".

Willy Ndahiro wari kumwe na Naomie uretse kuba umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n’umuyobozi wa Federasiyo ya sinema mu Rwanda.

Miss Naomie uretse kuba yarabaye nyampinga w’u Rwanda kuri ubu abarizwa mu mwuga wo kumurika no gutunganya imideli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa