skol
fortebet

Miss Nishimwe Naomie yasubije uwamubwiye ko afite amatsiko yo kubona umukunzi we

Yanditswe: Wednesday 21, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2020 yasubije umwe mu bakunzi be w’ifuza kubona umukunzi we , akomoza no kubakomeje kwibasira Miss Muyango utwite.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo, Nyampina w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yafashe umwanya aganira n’abakunzi be bamukurikira kuri Instagram, aho bagiye bamubaza ibibazo bitandukanye na we akabisubiza.

Kimwe mu bibazo byagarutsemo nk’inshuro 3 ni abantu bamubazaga niba yaba atwite, kimwe muri ibyo bibazo yagisubije ati “umva buretse(ashyiramo emoji ziseka), gute?”
Undi yamubwiye ko yifuza kubona umukunzi we, yagize ati “uwanyereka chr(umukunzi) wa Naomie”, mu magambo make yahise amusubiza ati “chr wanjye ni Yesu”.

Undi yamujije icyo yavuga ku bantu barimo kuvuga nabi umukunzi wa Kimenyi Yves, Uwase Muyango witegura kwibaruka imfura yabo.

Yamusubije ati “Uwase Muyango ni mwiza cyane, umugore ukomeye. Buri mwana ni umugisha uko byaba bimeze kose.”

Muyango wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019, kuba agiye kubyara atarakora ubukwe ntabwo byakiriwe neza na bamwe mu bakunzi be aho bagiye bamutuka ngo agiye kubyara ikinyendaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa