skol
fortebet

Miss Nishimwe Naomie yatadukanye n’umusore bamaze igihe mu munyenga w’urukundo [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’uRwanda 2020 akaba yaramenyekanye no mu itsinda rya Mackenzie kuri ubu yatandukanye n’umusore Loic Rwagasana bavuzweho cyane mu itangazamakuru ko bari mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Inkuru y’urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie na Loic Rwagasana yatangiye kuvugwa ahasaga mu mwaka wa 2021 gusa ntago Miss Naomie yabyemeraga we yavugaga ko bari inshuti bisanzwe gusa hari bimwe mu bimenyetso byagiye bigaragaza ko hari umubano udasanzwe ushobora kuba uri hagati yaba bombi binyujijwe kunkuta zabo za Instagram.

Muri 2021 ugushyingo gushyira ukwakira kuri konti ya Miss Naomie Nishimwe hari hariho amagambo agira ati’ On to another chapter munsi hariho inyuguti ebyiri LR ushishoje neza usanga zivuga amazina ya Loic Rwagasana na akamenyetso ka Infinity wavuga ko gasobanuye ubuziraherezo.

Sibyo gusa kandi kuko no kuri Konti ya Loic Rwagasana hari handitseho Loic munsi gato hariho LLS tutabashije kumenya icyo ayo magambo asobanura hanyuma munsi gato hariho inyuguti ebyiri NN usesenguye usanga ari Nishimwe Naomie na akamenyetso ka Infinity nka kari kuri konti ya Naomie ibyo bikaba biri mu bimenyetso byaje bisobanura neza umubano uri hagati yabo bombi.

Ntago aba bombi bakunze kugira icyo babivugaho gusa amwe mu mafoto yagiye agaragara ndetse nama comment basubizanya bifashishije ’Emoji’ z’udutima biri mubyagiye bigaragaza ko aba bombi bari mu munyenga w’urukundo gusa ikibabaje kuri ubu nuko ibyo byose bitagihari ndetse no kumbuga nkoranyambaga zabo nta numwe ugikurikirana undi.

Imwe mu mafoto Miss Naomie yafotowe na Loic



Ifoto Loic yafotowe na Naomie bakiri mu rukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa