skol
fortebet

Miss Ruzindana Kelia yagaragaje uruhare rwe mu gufasha Urubyiruko kwiga Amateka no gukunda Igihugu

Yanditswe: Saturday 21, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gikorwa cyo gutaha ingoro y’amateka yo kwigira kw’Abanyarwanda i Nyanza, Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 yagaragaje uruhare rwe mu gukundisha urubyiruko Igihugu ndetse no kumenya amateka.

Sponsored Ad

Ku Musozi wa Rwesero mu Karere ka Nyanza hatashywe ku mugaragaro Ingoro y’Amateka yo Kwigira kw’Abanyarwanda yitezweho gufasha abenegihugu kuvoma ku isoko nzima no gusobanukirwa amateka nyayo y’u Rwanda.

Nyampinga w’Umurage wa 2022, Ruzindana Kelia, yavuze ko azakomeza gushyira ingufu mu gushishikariza urubyiruko gusura ingoro z’umurage no kumenya amateka y’u Rwanda kugira ngo rukurane umuco wo gukunda igihugu.

Mu butuwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko urubyiruko rukeneye kumenya aho u Rwanda ruva ndetse n’aho rwerekeza, nk’abayobozi b’ejo hazaza bazavamo abarimu,Abaganga, ndetse n’abandi...

Ruzindana Kelia n’umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ndetse yakunze no kugaragara ku mwanya wa mbere mu bakobwa babaga bahigitse abandi mu majwi ubwo batorwaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa