Miss Rwanda 2022: Abakobwa 20 bageze mu mwiherero bapimwa indwara bahabwa n’ ibyumba [Amafoto]
Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022
Abakobwa 20 bakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2022, batangiye umwiherero w’ibyumweru bitatu basuzumwe indwara banahabwa ibyumba bazajya bararamo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 ahagana saa tanu ni bwo abakobwa 20 bahagurukiye mu Intare Conference Arena berekeza kuri La Palisse Hotel Nyamata aho bazamara ibyumweru bitatu bigishwa ibintu bitandukanye.
Bakigerayo, basuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze, bapimwa indwara zitandukanye yaba izandura n’izitandura. Banapimwe kandi Covid-19.
Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan aherutse kubwira UMURYANGO ko abakobwa bafatwa ibizamini kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ati “Tuba dukeneye kumenya ngo umukobwa ahagaze ate kugira ngo tuzamenye uko tumutwara muri ‘Boot Camp’. Tumenye ngo turamufata gute? Cyangwa se we arifata gute?"
"Ntabwo tubikora kugira ngo tugire abo dukuramo. Kuko umuntu ugiye kugumana ibyumweru bibiri afite ‘condition’ uba ugomba kubimenya. Kuko muri ibyo byumweru bibiri baba bagiye mu maboko ya Miss Rwanda. Mu maboko ya Miss Rwanda ni nko guhereza umwana umubyeyi,”
Aba bakobwa kandi bahawe ibyumba bazajya bararamo, aho babiri bazajya bararana mu cyumba kimwe, buri umwe afite igitanda cye.
Abakobwa 20 babonye itike yo gukomeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ni: Ruzindana Kelia [Nimero 47] yakomeje kubera amajwi menshi yagize- Ahagarariye Umujyi wa Kigali; Nshuti Divine Muheto [Nimero 44] yakomeje kubera amajwi menshi yagize-Ahagarariye Uburengerazuba
Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Bahali Ruth [Nimero 3]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Uwimana Marlène [Nimero 69]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Ikirezi Musoni Kevine [Nimero 10]-Ahagarariye Uburasirazuba, Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Kalila Leila France [Nimero 23]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 67]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Kayumba Darina [Nimero 25]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Umurerwa Bahenda Arlette [Nimero 55]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Kazeneza Marie Merci [Nimero 26-Ahagarariye Uburengerazuba.
Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]-Ahagarariye Uburasirazuba, Keza Maolithia [Nimero 27]-Ahagarariye Uburengerazuba, Saro Amanda [Nimero 48]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali, Keza Melissa [Nimero 28]-Ahagarariye Intara y’Amajyepfo.





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *