skol
fortebet

Miss Rwanda 2022: Abakobwa 3 barahatanira akayabo mu kugaragaza impano bamenyekanye

Yanditswe: Saturday 19, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakobwa 3 baza guhatanira igihembo cy’umunyempano wahize abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 bamaze kumenyekana aho barakurwamo umwe kuri uyu munsi harasozwa iri rushanwa.
Abakobwa batatu batsinze ni Uwimana Marlene waherukaga gukenyerera ku kayabo k’uwahize abandi muri siporo,Kayumba Darina na Saro Amanda.
Uratsinda muri aba 3 arahembwa akayabo ka 2,400,000 Frw.
Uwimana Marlène yerekanye impano yo gukina ‘Karate’ aho anafite umukandara wa gatandatu ‘Marron’ muri uyu mukino.
Kayumba (...)

Kayumba Darina we yagaragaje impano yo kuririmba aho yavanze injyana zitandukanye mu buhanga bwinshi anyura abakunzi b’umuziki nk’uko banakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Uwa gatatu muri aba babashije kugera mu cyiciro cya nyuma ni Saro Amanda,waririmbye anicurangira indirimbo Holy Spirit na Ngirira ubuntu za Meddy.

Uyu mukobwa usanzwe ari Producer no mu buzima busanzwe.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 nibwo hatangazwa Nyampinga w’u Rwanda w’uyu mwaka.

Abakobwa 3 baravamo uwahize abandi mu kugaragaza impano muri Miss Rwanda 2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa