skol

Miss Rwanda 2022: Abakobwa 70 bashyikirijwe Miliyoni 14Frw zavuye mu matora

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 12 March 2022

N’ibyishimo ku bakobwa 70 bahataniraga Ikamba rya Miss Rwanda 2022 bamaze gushyikirizwa arenga miliyoni 14 Frw yavuye mu matora y’icyiciro cya mbere cyarangiranye na Pre-selection yasize havuyemo 50, hagakomeza 20 bari mu mwiherero.


Bamwe mu bakobwa baganiriye na IGIHE baduhishuriye ko bakirangiza icyiciro cya Pre-selection, mu minsi mike bahise bahabwa amafaranga yabo.

Ashimwe Michelle utarabashije gukomeza muri Miss Rwanda, yavuze ko yishimira kuba iri rushanwa atarivuyemo imbokoboko.

Ati “Ntabwo yari menshi ariko njye narayabonye, ni amafaranga ari kumfasha muri iyi minsi kuko hari ibyo yanyunganiyeho."

Uyu mukobwa abihurijeho na Ruzindana Kelia wakomeje mu mwiherero kubera amajwi menshi y’abamutoye.

Ruzindana wasubijwe 1.802.220 Frw yavuze ko yashimishijwe n’iki gikorwa kuko mu gihe agihatanira iri Kamba, yatangiye kurya ku mbuto zaryo.

Ati “Ndi mu mwiherero nibyo ariko ubu kuri konti yanjye hamaze kujyaho hafi miliyoni ebyiri. Ntekereza ko ari amafaranga azamfasha mu gushyira mu bikorwa umushinga wanjye.”

Amajwi 707.898 niyo yatoye abakobwa bose muri rusange. Bivuze ko nibura 70.789.800 Frw ariyo yifashishijwe mu matora yo guha amahirwe abakobwa bose.

Mbere y’uko bajya mu mwiherero, Ruzindana Kelia ni we wari uwa mbere afite amajwi 90.111, agakurikirwa na Nshuti Muheto Divine wari ufite amajwi 82.715.

Aba bakobwa bombi nibura uwa mbere yatanzweho 9.011.100 Frw mu gihe uwa kabiri ari 8.271.500 Frw.

Bivuze ko nibura uwa mbere, ari we Ruzindana Kelia, yasubijwe 1.802.220 Frw, mu gihe Muheto yahawe 1.654.300 Frw.

Muri rusange, muri 70.789.800 Frw zashowe mu gutora abakobwa bakaba barahawe 14.157.960 Frw angana na 20%.

Byitezwe ko n’abakobwa 19 basigaye bari guhatanira Ikamba, mu mafaranga bari gutoreshwa bazahabwamo 20%.

Kugeza ubu Ruzindana Kelia ni we ukiri imbere mu majwi aho afite angana na 20.241 mu gihe Muheto Divine umukurikiye we afite amajwi 15.466.

Nsuti Divine Muheto aracyari k’umwanya wakabiri mubakobwa 19 bari mu mwiherero

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

New York: Umusore yinjiye mu iduka ararasa 10 bahasiga ubuzima 3...

Mu mujyi wa Buffalo muri Leta ya New York uwitwa Payton Gendron yatawe...
15 May 2022 0

Umuraperi ukomeye muri Amerika afunzwe azira gushinga agatsiko k’abajura...

Umuraperi Jeffery Lamar Williams wamamaye nka Young Thug afunzwe...
15 May 2022 0

Eddy Kenzo yahishuye ko yabaye mu muhanda ubwo yahaga impanuro uwagerageje...

Umuhanzi ukunzwe na benshi ukomoka mu gihugu cya Uganda yahishuye ko yabaye...
14 May 2022 0

Ku mugore dore inama zishobora kukurinda gusenya, urugo rwawe...

Abagore benshi hari amakosa bakunze gukora abatazi ko ashobora kubasenyera...
14 May 2022 0

Aline Gahongayire yavuze kuri Prince Kid, agereranya Miss Muheto na Esiteri...

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Aline...
14 May 2022 0

Hamenyekanye impamvu Elon Musk yahagaritse kugura urubuga rwa...

Umwe mu bayoboye urutonde rw’abakire ba mbere ku Isi Elon Musk ahagaritse...
14 May 2022 0