skol
fortebet

Miss Rwanda 2022: Abakobwa bari guhatanira ikamba bahawe ikizamini cy’umuco

Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 bahawe ikizamini kijyanye n’ubumenyi bafite k’umuco (Culture Challenge)

Sponsored Ad

Ni ikizamini cyakozwe ku wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022. Mu bikorwa byo muri Miss Rwanda, iki cyiyongera ku bindi bizamini bitangirwa ibihembo muri iri rushanwa nka Sports Challenge [ikizamini kijyanye no gushaka uhiga abandi muri siporo], Talent Show [kwerekana impano] na Most Innovative Project [umushinga uhiga indi].

Ikizamini cy’umuco kigira uruhare mu bituma haboneka umukobwa wegukana ikamba rya Miss Heritage n’ubwo atari cyo cyonyine kibigena kuko hari n’akarusho k’imbyino abakobwa bashobora kugaragarizamo umuco no mu bindi bikorwa bagenda bakora bifite aho bihuriye n’umuco.

Umukobwa ubaye Miss Heritage ahembwa na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus, ahabwa miliyoni 5 Frw.

Muri iki kizamini cya Culture Challenge kiri mu bitanga Miss Heritage muri Miss Rwanda abahatanira ikamba babajijwe ibibazo birimo ikigira kiti “Ni iki ubona cyakorwa ngo urubyiruko rw’u Rwanda rurusheho gukunda no kurangwa n’umuco Nyarwanda n’indagagaciro zawo? ; u Rwanda rufite Ingoro Ndangamurage zitandukanye, zafasha zite urubyiruko kumenya amateka, umuco n’imibereho by’Abanyarwanda?’’

Iki kizamini kizakosorwa n’Inteko y’Umuco, ni yo izasuzuma ubumenyi bw’aba bakobwa mu myumvire bafite kuri izi ngingo ebyiri babajijweho.

Irushanwa rya Miss Rwanda rizasozwa ku wa 19 Werurwe 2022 mu birori bizabera ku Intare Conference Arena.

Abakobwa bahataniye iri kamba batangiye umwiherero ku wa 28 Mutarama ari 20, ariko Uwankusi Nkusi Lynda aza kuvamo ku mpamvu ze bwite.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri ibi birori yamaze gushyirwa ku isoko, buri wese wifuza kwitabira ibi birori yayigura anyuze kuri https://www.ticket.rw/
Kwinjira mu myanya isanzwe ni amafaranga ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw mu y’icyubahiro n’ibihumbi 50 Frw mu y’icyubahiro kirenze ku bazaba baguze amatike mbere.

Ku bazagurira amatike ku muryango, mu myanya isanzwe bizaba ari ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 30 Frw mu y’icyubahiro n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro kirenze.

Abakobwa bazamwo Miss Rwanda mumpera z’iki cyumweru bahawe ikizamini cy’umuco

Bisa Umurungi ni we wakurikiranye aba bakobwa ubwo bakoraga ikizamini

Nyuma yo gukora ikizamini bafashe ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa