skol
fortebet

Miss Rwanda 2022:Abari hanze y’u Rwanda bashyiriweho uburyo bwo kureba ibirori byo gutanga ikamba

Yanditswe: Friday 18, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwashyizeho uburyo bushya kubantu babatuye hanze y’u Rwanda bakoresha mukureba umuhango wo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2022

Sponsored Ad

Muri uyu mwaka abatuye mu mahanga bifuza gukurikira ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda, bizabasaba kugura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw).

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe umwe mubayobozi ba Miss Rwanda yahamije iby’aya makuru, yavuze ko nta bundi buryo umuntu utari mu Rwanda yakurikira iri rushanwa atifashishije uburyo bwashyizweho.

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda bizabera ku Intare Arena ku wa 19 Werurwe 2022, kwinjira ni ibihumbi 30 Frw mu myanya ya VVIP, ibihumbi 20 Frw mu myanya ya VIP n’ibihumbi 10 Frw mu myanya isigaye.

Icyakora abazagura amatike ku munsi w’ibirori bakayagurira ku muryango bo azaba yazamutse, iza VVIP zamaze gushira ku isoko zari kuzaba zigura ibihumbi 50 Frw, mu gihe iza VIP zo zizaba zigura ibihumbi 30 Frw naho ahasigaye hose bikaba ibihumbi 20 Frw.

Kugeza ubu abakobwa 19 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu 2022 bakomeje umwiherero uzarangira ku wa 19 Werurwe 2022, umunsi hazahita hamenyekana umukobwa uzegukana ikamba.

https://www.ticket.rw/buy/34/event/ticket

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa