skol
fortebet

Miss Rwanda 2022: Abari guhatanira ikamba bemerewe igishoro kubifuza gucuruza indabo

Yanditswe: Tuesday 08, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa ‘Bella Flowers’ bwemereye abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, ko abazashaka gushora imari mu bucuruzi bw’indabo bazafashwa kubona izo gutangiriraho.

Sponsored Ad

Ni mu minsi ishize ubwo aba bakobwa basuraga iki kigo gihinga kikanategura indabo,nibwo ubuyobozi bwa ’Bella Flowers’ bwabemereye ko abazashaka gushora imari mu bucuruzi bw’indabo bazabafasha kubona izo gutangiriraho.

Munkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwahamije aya makuru, Umwe muri bo kandi yagize ati" Nibyo, ubuyobozi bwa Bella Flowers bwemereye igishoro abakobwa bafite igitekerezo cyo gucuruza indabo.

kuri ubu abakobwa 20 nibo bakomeje irushanwa rya Miss Rwanda 2022 aho bari mu mwiherero muri Hotel La Palisse i Nyamata aho bagomba kumarayo ibyumweru 3.

Mu mwiherero wa Miss Rwanda haberamo ibikorwa birimo no gusura ibigo bitandukanye by’ababa bateye inkunga iri rushanwa.

Bella Flowers ni ikigo gihinga kikanatunganya indabo zijyanwa ku isoko, kikaba kimwe mu baterankunga bamaze igihe bakorana na Miss Rwanda.

Abakobwa bageze aho batunganyiriza indabo

Abakobwa barimo guhatanira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 bemerewe igishoro kuwifuza gucuruza indabo

Ruzindana Kellia na Nshuti Divine Muheto abakobwa binjiye mu mwiherero kubera amajwi menshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa