Miss Rwanda 2022: Hatanzwe igisubizo ku bakobwa bashobora kwiyamamariza mu Ntara ebyiri
Yanditswe: Wednesday 02, Feb 2022

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bamaze amatsiko abakomeje kwibaza ko umukobwa ashobora kwimamariza mu Ntara ebyiri zitandukanye. Ibi byahindutse nyuma y’impaka nyinshi zirimo abanengaga ukuntu umukobwa atsindwa mu Ntara imwe akazenguruka n’izindi ashakisha amahirwe.
Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Miss Rwanda, Nimwiza Meghan wavuze ko umukobwa yemerewe gusa kwiyamamariza mu Ntara yiyandikishijemo.
Ati “Uwagerageza kujya kwiyamamariza mu yindi Ntara biroroshye kumumenya kandi rwose ntabwo (...)
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bamaze amatsiko abakomeje kwibaza ko umukobwa ashobora kwimamariza mu Ntara ebyiri zitandukanye. Ibi byahindutse nyuma y’impaka nyinshi zirimo abanengaga ukuntu umukobwa atsindwa mu Ntara imwe akazenguruka n’izindi ashakisha amahirwe.
Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Miss Rwanda, Nimwiza Meghan wavuze ko umukobwa yemerewe gusa kwiyamamariza mu Ntara yiyandikishijemo.
Ati “Uwagerageza kujya kwiyamamariza mu yindi Ntara biroroshye kumumenya kandi rwose ntabwo byemewe.”
Ibi Nimwiza Meghan yabigarutseho nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize hamenyekanye abakobwa 18 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda2022.
Byitezwe ko mu mpera z’iki cyumweru hazamenyekana kandi abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba.
Igikorwa cyo gushaka abakobwa bazahagararira Intara zose muri Miss Rwanda 2022 bizrangira ku wa 12 Gashyantare 2022 ubwo hazaba hatoranywa abazahagararira Umujyi wa Kigali.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *