skol
fortebet

Miss Rwanda 2022: Ihere ijisho amafoto ya Kellia Ruzindana w’ujije ikizamini cya Leta uhigitse abandi mu matora yo kuri Murandasi

Yanditswe: Wednesday 23, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe habura Iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatorwe abakobwa 20 bazerekaza mu mwiherero , Umukobwa witwa Ruzindana Kelia niwe uyoboye abakobwa 69 mu majwi yo kuri Murandasi.

Sponsored Ad

Kelia Ruzindana uyobonye abandi bakobwa 69 afite amajwi Ibihumbi 50,111, n’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko ,yasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize wa 2021 muri St Andre, akaba yarize MPG (Mathematics, Physics and Geography) akaba yaranujuje ikizami cya Leta.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv , yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umupilote, ari nayo mpamvu yize MPG.

Yanatangaje ko cyamuteye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda aruko n’ubundi yiga St Andre habaye amarushanwa y’ubwiza aza kuba ari we utorwa, hanyuma abana biganaga bamubwira ko yazajya muri Miss Rwanda kuko ari mwiza kandi yabishobora.

Igihe cyaje kugera agira igitekerezo, akiganiriza ababyeyi be nabo barabyemera, ajya kugerageza amahirwe maze aza gutoranywa mu bakobwa 29 batoranyijwe kuzahagararira Umujyi wa Kigali.

Kelia akaba afite umushinga wo kurwanya ihungabana ku bana baterwa n’amakimbirane yo mu miryango ugasanga bishoye mu biyobyabwenge, ni umushinga avuga ko yagize agikomoye ku nshuti ye.

Ni umukobwa uvuga ko yifitiye icyizere kuko ari mwiza na we abizi ndetse akaba afite n’ubwenge, ngo ibisabwa byose arabyujuje.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa