skol
fortebet

Miss Rwanda 2022: Uburanga bw’abakobwa 5 bahigitse abandi mu matora yo kuri murandasi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Rwanda ibaye ku nshuro ya 12 aho ahari gushakishwamo umukobwa uzahiga abandi mu bwiza ,Umuco n’ubwenge ,dore ubwiza bw’abakobwa Batanu bahagarariye abandi mu matora ya murandasi yatagiye ku kuya ya 17 Gashyantare.
Abakobwa 70 bw’ubwiza, ubwenge n’umuco batangiye cyiciro cy’amatora mu irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12 .
Ruzidana Kelia [Nimero 47] ni we ufite amajwi menshi kuko amaze kugira afite amajwi 29,042 Ku mwanya wa kabiri hari Kazeneza Marie Merci [Nimero 26] (...)

Sponsored Ad

Miss Rwanda ibaye ku nshuro ya 12 aho ahari gushakishwamo umukobwa uzahiga abandi mu bwiza ,Umuco n’ubwenge ,dore ubwiza bw’abakobwa Batanu bahagarariye abandi mu matora ya murandasi yatagiye ku kuya ya 17 Gashyantare.

Abakobwa 70 bw’ubwiza, ubwenge n’umuco batangiye cyiciro cy’amatora mu irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12 .

Ruzidana Kelia [Nimero 47] ni we ufite amajwi menshi kuko amaze kugira afite amajwi 29,042 Ku mwanya wa kabiri hari Kazeneza Marie Merci [Nimero 26] ufite amajwi 25,274.

Nshuti Muheto Divine [Nimero 44] ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 24,282 ,Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38] ari ku mwanya wa Kane n’amajwi 23,170,n’aho Iradukunda Christian [Nimero 13] ari ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 22,144.

Ruzindana Kelia w’imyaka 18 y’amavuko uyoboye abandi mu majwi, yivuga nk’umukobwa ugira intego ihamye kandi akizerera mu gukora cyane, amahoro n’uburenganzira bwa muntu.

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Nimwiza Meghan aherutse kubwira UMURYANGO ko uko irushanwa rikomeza gutera imbere ari na ko bagenda bakora impinduka mu rwego rwo kujyanisha n’ibyifuzo by’abakurikira iri rushanwa no guteza imbere abakobwa.

Avuga ko kuri iyi nshuro, amafaranga azinjizwa na buri mukobwa binyuze mu matora, azahabwa 20% by’amafaranga yinjije.

Ati “Kuri buri cyiciro umukobwa azageraho kuva muri ‘Pre-Selection’ kugeza mu bihe bindi bazaba batora kuri ‘finale’ no muri Boot Camp hose, umukobwa azagenda abona 20% by’amafaranga y’abamutoye.”

“Kandi ntabwo ari Online gusa cyangwa USSD gusa, ahubwo azajya agenda abona 20% y’abamutoye. Ni 20% y’amajwi yose y’abamutoye.”

Ijwi rya benshi mu bakobwa ryumvikanye kenshi, rivuga ko amajwi y’amatora yo kuri internet no kuri SMS uretse kubafasha gutambuka mu irushanwa, ariko amafaranga bashora atabagarukira.

Ibirori byo guhitamo abakobwa 20 bazajya muri ‘Boot Camp’ bizaba tariki 26 Gashyantare 2022 kuri Expo Ground i Gikondo.

Bizatangira saa kumi z’amanywa. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 Frw muri VIP.

1.Ruzidana Kelia [Nimero 47]



2.Kazeneza Marie Merci ufite nimero 26


3.Nshuti Muheto Divine [Nimero 44]

4.Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]

5.Iradukunda Christian [Nimero 13]

Ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022, nibwo abakobwa 20 bazaba batoranyijwe bazatangira umwiherero. Bivuze gutora bizarangirana na tariki 26 Gashyantare saa sita z’ijoro.

Akanama Nkemurampaka kazatangaza abakobwa 18. Abakobwa babiri baziyongera kuri 18 bazatoranywa hashingiwe ku bagize amajwi menshi mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet na SMS agiye gutangizwa.

Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka, abakobwa 473 aribo biyandikishije muri Miss Rwanda mu ntara zitandukanye.

Gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali byatangiye ku wa 29 Mutarama 2022 bihereye mu Ntara y’Amajyaruguru birangira ku cyumweru gishize mu mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa