skol
fortebet

Miss Rwanda:Abakobwa 15 bazahatanira ikamba.......11barasezerewe

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2017, Muri Stade nto ya Kigali i Remera, haraye hamenyekanye abakobwa 15 bagiye mu mwiherero aho bagomba gutozwa umuco, indangagaciro na kirazira nyarwanda nyuma bakaza bahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu mico, mu myifatire no mu bumenyi mu mwaka wa 2017 (Miss Rwanda 2017). UPDATES: 22:30; Pamela Umutoni, Iradukunda Elsa, Umuhoza Simbi Fanique, Umutoniwase Belinda, Umutesi Nadia, Kalimpinya Queen, Umutoniwase (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2017, Muri Stade nto ya Kigali i Remera, haraye hamenyekanye abakobwa 15 bagiye mu mwiherero aho bagomba gutozwa umuco, indangagaciro na kirazira nyarwanda nyuma bakaza bahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu mico, mu myifatire no mu bumenyi mu mwaka wa 2017 (Miss Rwanda 2017).

Abakobwa 15 bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 baraye bamenyekanye

UPDATES: 22:30; Pamela Umutoni, Iradukunda Elsa, Umuhoza Simbi Fanique, Umutoniwase Belinda, Umutesi Nadia, Kalimpinya Queen, Umutoniwase Linda, Carine Mukabagabo, Uwase Hirwa Honorine, Umutoni Aisha, Umutoni Trecy, Ishimwe Fiona, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette na Iribagiza Patience ni bo bagize aya mahirwe yo kuzahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017.

Uhereye ibumoso, akanama nkemurampaka kari kagizwe na: Mike Karangwa, Sandrine Sadidi, miss Carine Rusaro, Rwabigwi Gilbert na Francine
Abaje gushyikira aba bakobwa muri petit Stade baragaragaza abo bari inyuma

Amafoto y’aba bakobwa, ibyapa bigaragaza imigabo n’imigambi yabo, imipira igaragaraho amafoto y’aba bakobwa ni byo uhita ubona utereye ijisho muri aba baturarwanda bitabiriye iki gikorwa.

Aba bakobwa 26 bagiye guhatanira kwinjira mu kindi kiciro cyo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 ni:

Mukabagabo Carine, Uwineza Sandine, Umutoni Pamela, Kirezi Delice, Mutoniwase Linda, Umutesi Nadia, Umutoni Uwase Belinda, Iradukunda Elsa, Uwimbabazi Adeline, Mutagoma Diane, Uwase Hirwa Honorine, Umutoni Tracy Ford,…

Iribagiza Patience, Umwali Aurore, Umutoni Josiane, Umutoni Calorine, Umutesi Aisha, Urayeneza Helene, Umuhoza Simbi Fanique, Shimwa Guelda, Umutesi Winnie, Mukunde Laurette, Kalimpiya Queen.

Umuryango.rw wabanye nawe muri iki gikorwa kugeza dusoje turacyari kumwe; Turakomeza kukugezaho uko byifashe muri Petit Stade….Urara umenye abakobwa 15 bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017.

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 26 bahagarariye Intara enye n’umujyi wa Kigali, aba bakobwa bagiye kwigaragariza abakemurampaka n’Abanyarwanda kugira ngo batoranywemo 15 bazahatanira ikamba ry’umukobwa uzatwara urumuri rw’Abanyarwandakazi mu mwaka wa 2017.

UPDATE: 19h00 Abakobwa batangiye gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka n’abafana bitabiriye iki gkorwa.

21h24: Abakobwa bose 26 bamaze kunyura imbere y’abakemurampaka basubiza ibibazo bagiye babazwa. Abagize akana nkemurampaka bagiye mu mwiherero baze batangaza 15 bagomba kwinjira mu kiciro gikurikira kizabimburirwa n’umwiherero bazakorera mu karere ka Bugesera.

Babanje gutambuka imbere y’abagize akanama Nkemurampaka n’abaje kubashyikira
Umutoni Calorine wambaye 16 yatambutse imbere y’abakemurampaka amwenyura
Umutesi Aisha na we yiyerekanye mu ntambuko inogeye ijisho
Urayeneza Helene uhagarariye Amajyepfo mu ikanzu yera aragaragaza umubyimba we

Shimwa Guelda na we ariyerekana amwenyurira abamuhanze amaso
Mu ikanzu ijyanye na taille ye aratambuka neza
Kalimpinya Queen uhagarariye Amajyepfo na we aratambuka abamubonye bakishimira ingendo ye
Mu gusubiza, Uwase Hirwa Honorine AKA Gisabo arasubiza ibibazo
Mukabagabo Carine wambaye nimero ya mbere arasubiza ibibazo
Abakemurampaka bari kubaza ibibazo bifitanye isano na gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage
Umutoni Pamela uharagarariye Uburasirazuba ari mu bahatanira kwinjira muri 15 bazajyanwa mu mwiherero
Kirezi Delice na we yatambutse imbere y’abakemurampaka asubiza ibibazo
Abakemurampaka barabaza mu ndimi zitandukanye buri wese yisangamo
Mutoniwase Linda arasubiza anatsindagira ibyo avuga
Umutesi Nadia yatambutse imbere y’abakemurampaka
Umutoni Uwase Belinda w’Amajyepfo
Iradukunda Elsa na we yahatambutse
Uwimbabazi Adeline yavuze imigabo n’imigambi ye
Mutagoma Diane arasubiza amwenyura
Uwase Hirwa AKA Gisabo yishimiwe n’abafana
Umuhanzi Hope yasusurukije abitabiriye iki gikorwa
Abasangiza b’amagambo, A Kareba na Miss Joana banyuzagamo bagasusurutsa abitabiriye iki gikorwa
Uko ari 26 bagarutse kuri stage kugira ngo bamenyeshwe abatambutse
Umutoni Pamela ni we bahereyeho kwezemeza ko atambutse
Bagenzi be barimo Gisabo bari mu ba mbere bahamagawe’
Abakobwa 15 bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 baraye bamenyekanye
15 batambutse bahawe impano na COGEBANQUE
Bihanganishije bagenzi babo batagize amahirwe yo gukomeza
Bavuye ku rubyiniro ku ngufu z’amasaha abafana batabishaka

- Gahunda ya ’made in Rwanda’, kurerera abana mu miryango, gahunda ya Rwanda day, imbuga nkoranyambaga n’ingaruka zazo nziza cyangwa mbi ku muryango nyarwanda, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kurwanya ibiyobyabwenge, icyerekezo cy’urubyiruko mu iterambere, irushanwa rya Nyampinga n’ibindi binyuranye ni bimwe mu byabajijweho ibibazo bitandukanye aba bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Photos:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa