Miss Sabine yatomagije umukunzi we watumye yumva akamaro k’Imana
Yanditswe: Wednesday 25, Jan 2023

Mutabazi Isingizwe Sabine uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ndetse akaza no muri batanu ba mbere bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda 2022 yatomagije umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukunda, bombi bahamya urukundo rwabo.
Mutabazi Sabine n’umukunzi we Kevin Shafi Musemakweli bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, bateranye imitoma bahamya urukundo rwabo.
Bose babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bahamije urwo bakundana bifashishije indirimbo "Turning Page" ya Sydney Rose.
Ni ubutumwa Mutabazi Sabine yifashishije akoresheje ibihe by’ingenzi yagiye agirana na Kevin maze amuvuga imyato, nawe mu nyikirizo yuje imitima myinshi ahita ayisamira hejuru yifashishije ubutumwa bw’umukunzi we.
Uyu mukobwa yagize ati’’Uko nagiye ndushaho kwegera Imana cyane ni ko nagiye numva ndetse menya uko urukundo rwa nyarwo rumera. Ndashimye cyane numvise akamaro kimana muri wowe.’’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *