skol
fortebet

Miss Sandra Teta ari gusabirwa gutaha mu Rwanda nyuma yo gukubitwa bikomeye

Yanditswe: Friday 29, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Teta Sandra wakubiswe akagirwa intere ari gusabirwa gutaha mu Rwanda n’abakunzi be nyuma yo kumubona yakubiswe akagirwa intere benshi bavuga ko byakozwe n’umugabo we Weasel nubwo nyiri ubwite yabihakanye.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo hiriwe havugwa inkuru y’ Umunyarwandakazi Sandra Teta ivuga ko yakubiswe bikomeye n’umukunzi we Weasel usanzwe ari umuhanzi ukomeye muri Uganda, bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo ndetse banamaze kubyarana abana babiri.

Nyuma y’uko aya makuru ageze hanze Sandra Teta yifashishije imbugankoranyambaga akoresha yemeza aya makuru ko yakubiswe ariko ahakana ko yakubiswe n’umugabo we ahubwo yagiriwe nabi n’abajura bamuteze ubwo yatahaga.

Mu mubutumwa yanditse yagize ati"Ati "Nkomeje kubona amafoto ari gukwirakwizwa mu bitangazamakuru, ariko ku wa Gatanu mvuye ku kazi natangiriwe n’abajura barankubita banyiba agakapu kanjye, telefone ndetse na miliyoni 1.3 y’amashiringi ya Uganda. Maze icyumweru nivuza, ndi koroherwa."


Abakunzi ba Teta Sandra bamaganiye kure aya makuru, abenshi bahamya ko ari ibinyoma ndetse bamwe bihaniza Weasel kureka gukoresha Telephone ya Teta bitewe nuko bamwe bahamya ko ayo makuru ari ukuri kandi uretse kuba yamukubise bikamenyekana kubabazi ngo ari ibintu bihoraho.

Amakuru akomeza gucicikana ku imbugankoranyambaga avuga ko Weasel yakubise Teta amusanze mu kabari akoreramo ndetse ngo yitwaje n’abana ashinja Teta kutuzuza inshngano z’urugo nk’umugore.

Teta ubwo yasobanuriraga abantu ko atinda ashaka icyababeshaho n’umuryango mu gihe umugabo ntacyo aba ari bumufashe amakuru avuga ko aribwo Weasel yafashwe n’umujinya akamukubita kugeza abaye intere akajyanwa kwa Muganga.

Hagendewe ku ifoto ya Sandra igaragaza iryinyo ryavunitse bamwe bavuga ko iri ryinyo ryavunwe no gukubitwa n’umugabo we Weasel, ngo ibi bikaba bimaze igihe kinini biba gusa uyu mubyeyi akagerageza kumuhishira.

Mu bakomeje kubona amashusho ndetse n’amafoto bihanganishije Teta ndetse bamusaba ggutaha mu Rwamubyaye ari nako basaba Ambasade y’u Rwanda muri Uganda kwivanga mu kibazo cya Teta na Weasel kuko bimaze kuba inshuro nyinshi benshi batekereza ko ashobora ko kuhasiga ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa