skol
fortebet

Miss USA 2022 agiye gutorwa mu ngamba zikarishye nyuma yo kwiyahura kwa Miss Cheslie

Yanditswe: Friday 25, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abategura irushanwa rya Miss USA bateguye amahugurwa adasanzwe ku bakobwa bazitabira iri rushanwa nyuma y’urupfu rwa Miss Cheslie Corrinne Kryst wegukanye iri Kamba muri 2019.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Miss USA Crystle Stewart yabwiye ikinyamakuru cya TMZ dukesha iyi nkuru ko kuri ubu hashyizweho ingamba nshya zo gutanga amahungurwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ku bakobwa bazajya bitabira iri rushanwa.

Yakomeje avuga ko babonye hari ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biba bifitwe na bamwe mu bitabiriye irushanwa, ku buryo bishobora kubaviramo agahinda gakabije kabakururira ku kwiyahura.

Aya mahugurwa azajya afasha abitabiriye irushanwa kwitegura uko bazaseruka imbere y’imbaga nyamwinshi cyane ko bamwe baba batabimenyereye, kubategura mu mutwe ku kuntu bakwitwara mu gihe biyumvamo umuhangayiko cyangwa ibyishimo byinshi, ndetse n’uko bakwirinda agahinda gakabije mu gihe bategukanye ikamba kuko rihabwa umwe muri bo.

Aya mahugurwa agiye gutangira ahabwa abitabiriye irushanwa uyu mwaka ariko biteganyijwe ko n’abandi bagiye bitabira barateganya kubageraho mu minsi iri imbere. Iri rushanwa uyu mwaka rizasozwa muri Nyakanga.

Cheslie Corrinne Kryst wabaye Miss USA 2019 wari ufite imyaka 30 yasimbutse ku nyubako yabagamo muri Manhattan mu Mujyi wa New York, tariki 30 Mutarama 2022 ahita apfa.

Icyo gihe, New York Post yatangaje ko yari asanzwe aba mu igorofa ya cyenda akaba yarabanje kubonwa mbere yo gusimbuka ari mu igorofa rya 29.

Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu mukobwa mbere yo gusimbuka yabanje gusiga ibaruwa, agaragaza ko ibintu byose yari asanganywe abisigiye nyina umubyara.

Yabanje kandi gushyira ubutumwa kuri Instagram asa nk’usezera. Yifashishije ifoto ye yanditse ati “Byashoboka ko uyu munsi waguha kuruhuka mu mahoro.”

Uretse kuba yari afite ikamba rya Miss USA 2019, uyu mukobwa yari asanzwe ari umunyamategeko ndetse yari umukozi w’ikinyamakuru Extra.

Kuva yahabwa ikamba rya rya Miss USA 2019, yakoze ibintu bitandukanye ariko icyo yibukirwaho ni uguharanira ko habaho amavugurura mu butabera muri Amerika. Uyu mukobwa yari yaranitabiriye Miss Universe mu 2019 aza mu icumi ba mbere.

Inzu ndende Miss Cheslie Corrinne Kryst yasimbutse ari nayo yarazwe abamo
Refe:https:tmz.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa