
Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2015, yasezeranye imbere y’Imana na Ngenzi Dylan bamaze iminsi biyemeje kubana akaramata bakanahamiriza iri sezerano imbere y’ababyeyi n’amategeko.
Urugendo rwo guhamya urukundo rwa Miss Vanessa na Ngenzi Dylan rwatangiye ku wa 7 Kamena 2025 ubwo habaga umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa 12 Kamena 2025 basezerana imbere y’amategeko.
Nyuma y’iyi mihango yose, kuri uyu wa 14 Kamena 2025 nibwo Miss Vanessa na Ngenzi bahamirije urukundo rwabo imbere y’Imana maze bahana isezerano ryo kuzabana akaramata.
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Zion Temple aho Miss Vanessa aherutse kubatirizwa.
Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Kamena 2025, Miss Vanessa na Ngenzi Dylan barakirira abatumiwe muri Intare Arena i Rusororo.
M gihe gishize, Miss Vanessa yabwiye IGIHE ko we na Ngenzi Dylan bamenyanye mu 2018, babanza no gukundana icyakora baza kubivamo, kugeza ubwo bongeye guhuza mu mpera za 2022.
Mu 2023 nibwo amakuru yakomeje kuvugwa ko bongeye gusubirana ndetse urukundo rugeze aharyoshye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *