skol
fortebet

Miss Vanessa Uwase yahishuye ikintu gikomeye cyari kigiye kumutera kwiyahura

Yanditswe: Tuesday 25, May 2021

Sponsored Ad

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Vanessa Raissa Uwase, yavuze ko yahuye n’uburwayi bw’ihungabana bwatumye agera mu cyiciro cyo kuba yakwiyambura ubuzima.

Sponsored Ad

Tariki ya 8 Nzeri 2020, Raissa Vanessa Uwase abinyujije kuri WhatsApp Status, yatangaje ko yari agiye kwiyahura habura gato abuzwa na nyina ndetse n’umuvandimwe we.

Icyo gihe yagize ati“Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si!”

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV Miss Vanessa yavuze ko yahuye n’ikibazo cy’indwara y’ihungabana ari nayo yatumye atekereza kuba yakwiyambura ubuzima.

Ati”Nagiraga ihungabana n’ubwo ubu ryakize, ni rimwe aho umuntu ahinduka aho wari wishimye ukumva urababaye cyangwa se wari ubabaye bakabona urishimye.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo yabyanditse ariko bidasobanuye ko yari kubikora ahubwo iyo ndwara niko iteye, ituma umuntu avuga cyangwa yandika ibyo atanakora.

Ati”Kwandika kuriya ntabwo byari bisobanuye ngo ngiye kwiyambura ubuzima, sinzi ukuntu nabisobanura, abazi iyo ndwara babisobanukirwa cyangwa abaganga, ni kwa kundi ibintu bigufata ukaba wakandika ibintu ariko utanabasha kubikora ariko ukabyandika.”


Kujya kwandika biriya ngo yarabyutse yumva ariyanze, yanze abantu bose ahitamo kwandika kuriya ariko ntibyari bivuze ko agiye kubikora ngo yiyambure ubuzima.

Miss Raissa Vanessa yakomeje avuga ko ari byiza kumenya ikibazoa ufite kuko yaje kukimenya ajya no kwivuza ubu akaba yarivuje mu gihe cy’amezi 3 aho yajyaga kureba umuganga(therapist) gatatu mu cyumweru, ubu avuga ko byakize ameze neza cyane.

Ibitekerezo

  • kutagira Yesu mubuzima bwawe nicyocyonyine gitera abantu kwiyahura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa