skol

Miss World 2021 yagombaga gusozwa mu ijiro ryakeye yasubitswe mu buryo butunguranye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 December 2021

Miss World 2021 yagombaga gusozwa mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, yasubitswe by’agateganyo ‘kubera impamvu z’ubuzima bw’abakobwa bahatana, abategura n’abandi bose bafite aho bahuriye n’iri rushanwa rimaze iminsi ribera muri Puerto Rico.


Mu itangazo ryashyizwe hanze na Julia Morley, uhagarariye iri rushanwa yatangaje ko bahisemo kuba barisubitse mu minsi 90 iri imbere ngo barengera ubuzima bw’abari guhatana ndetse n’abandi bafitemo akazi.

Hari aho yagize ati “Miss World 2021 yasubitse by’agateganyo gusoza irushanwa ryagombaga kwerekwa Isi yose riri kubera muri Puerto Rico kubera inyungu z’umutekano by’abahatana, abakozi n’abaturage muri rusange. Irushanwa rizaba muri Puerto Rico Coliseum José Miguel Agrelot mu minsi 90 iri imbere.”

Nyuma yo gukora ubushakashatsi mu bijyanye na Virus nshya ya Omicron, ni bwo hazamenyekana uko irushanwa rigomba kugenda.

Itangazo rya Miss World rivuga ko mu gihe abahatana n’abakozi muri iri rushanwa bazaba bamaze gupimwa no kugenzurwa neza bazasubira mu bihugu byabo kugeza igihe bazongera guhamagarirwa ngo rikomeze.

Iri rushanwa ryasubitswe nyuma yaho abakobwa 17 basanzwemo Coronavirus. Mu 2020 ryagombaga kuba ariko kubera iki cyorezo nabwo ntiryaba, bituma Umunya-Jamaica Toni-Ann Singh akomeza kwambara ikamba yegukanye mu 2019.

Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2021 ni we uri guhatana ahagarariye igihugu muri Miss World y’uyu mwaka yabaye isubitswe.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wa muhanzikazi ukomeje kuvugisha benshi kubera ifoto yashyize hanze ari mu...

Umuhanzikazi Umurerwa Linda uzwi mu muziki nka Linda Montez, yavuze ko nta...
27 January 2022 0

Umuhanzikazi nyarwanda Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda yerekaye...

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni,...
27 January 2022 0

Mu magambo y’urukundo, Patient Bizimana yifurije isabukuru nziza umugore we...

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana yatomoye umugore we...
26 January 2022 0

Rwatubyaye Abdul yashimiye umugore we ukomeje kumuba hafi ,agiye kumara...

Nyuma yo kubagwa imvune y’agatsintsino, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda...
26 January 2022 0

Icyamamare Bebe Cool kigiye gushora agera muri miliyoni 50 atwara...

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda, Bebe Cool yavuze ko arimo gukusanya...
26 January 2022 0

Inama za Miss Mutesi Aurore kayibanda ufatwa nka nyampinga w’ibihe byose...

Miss Mutesi Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012 , kuya...
25 January 2022 0