skol
fortebet

Miss Rwanda 2022: Mu makanzu meza cyane, Abakobwa 20 berekeje mu mwiherero i Nyamata

Yanditswe: Monday 28, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa 26 Gashyantare, nibwo hamenyekanye abakobwa 20 muri 70 bagize amahirwe yo kujya mu Mwiherero watangiye none.

Sponsored Ad

REBA VIDEO YEREKANA UKO ABAKOBWA BAGIYE MU MWIHERERO

Ni akazi katoroshye kakozwe n’abari bagize akanama nkemurampaka, aho buri mukobwa wese yatambukaga imbere y’ako kanama, akivuga ubundi agasobanura impamvu yumva akwiriye kujya mu mwiherero (Boot Camp) ugomba kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Buri mukobwa yahabwaga Amasegonda 120, ndetse agakoresha ururimi ashaka. Muri aba bakobwa 20 siko bose bahawe amanota abajyana muri uyu mwiherero, kuko harimo babiri batambutse kubera gutorwa cyane kuri telefone no kuri murandasi. abo ni : Ruzindana Kelia na Nshuti Muheto Divine.

Abakobwa berekeje i Nyamata ni:

Bahali Ruth, Uwimana Marlene, Ikirezi Musoni Kevine, Mutabazi Isingizwe Sabine, Kalila Leila Franca, Uwikuzo Marie Magnificant, Kayumba Darina, Umurerwa Bahenda arlette Amanda, Kazeneza Marie Merci, Umuhoza Emma Pascaline, Keza Moalithia, Saro Amanda, Keza Melissa, Nkusi Linda, Mulinga Jessica, Ndahiro Mugabekazi Queen, Uwimana Jennette.


Abakobwa 20 berekeje mu mwiherero

Uyu mwiherero abakobwa batangiye uyu munsi, bazakoreramo ibikorwa bitandukanye, birimo Siporo, ibiganiro bitandukanye, gusura ahantu hayandukanye, kwigishwa, ibazwa ku bumenyi rusange ndetse n’ibindi byinshi.

Amakanzu bambitswe yari maremare byigiye hejuru

Nyuma yuyu mwiherero nibwo hazamenyekana umukobwa uzaba Nyampinga w’U Rwanda 2022



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa