Nyuma y’uko France Mpundu yambitswe impeta mu kiganiro The Secret Story, yongeye kwambikwa indi mpeta na Moctar, bikaba byabereye mu birori byabereye muri Zanzibar, aho bombi bari mu rugendo rwo gufata amashusho y’ikiganiro cyabo gishya kigiye gutambuka kuri Canal+ Magic.
Aba bombi batangiye gukundana mu gihe bari mu kiganiro The Secret Story, aho urukundo rwabo rwatangiye gukurura abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bafana b’iki kiganiro. Ibi byaje gutuma Canal+ ifata icyemezo cyo kubakurikiranira hafi binyuze mu kiganiro cyihariye kizajya kigaragaza ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Iki kiganiro gishya kizwi ku izina rya Vie VIP kizajya kigaragaza ubuzima bwa France Mpundu na Moctar haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bice bazajya basuramo, aho kamera zizajya zibakurikirana mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Mu rugendo rwabo i Zanzibar, Moctar yongeye kwereka France ko amukunda cyane amwambika impeta ya kabiri, igikorwa cyasobanuwe nk’icyo gushimangira isezerano ryabo ryo kubana ubuziraherezo, nyuma y’iyari yaratanzwe mu kiganiro
nkuko IGIHE cyabitangaje, Umwe mu bo hafi y’aba bombi yatangaje ko hari impeta yari isanzwe yifashishwa mu kiganiro, ariko iyi nshya ikaba ari iyo Moctar yari yateguye ku giti cye, igikorwa cyabereye ahantu hatandukanye n’aho amashusho y’icyo kiganiro yafatiwe kugira ngo bigire umwihariko.
Ubu, France Mpundu na Moctar bamaze igihe bari mu myiteguro no gufata amashusho y’iki kiganiro gishya, gitegerejwe na benshi ku rubuga rwa Canal+ Magic, aho kizagaragaza ubuzima bwabo bwuzuye amarangamutima, ingendo n’ibihe by’urukundo rwabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *