skol
fortebet

Moonbin wamamaye mu muziki wa Korea yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Moonbin wamamaye mu muziki wa Korea y’Epfo by’umwihariko mu itsinda rya Astro yitabye Imana.

Sponsored Ad

Urupfu rwa Moonbin rwamenyekanye kuri uyu wa 19 Mata 2023 mu itangazo ryashyizwe hanze na Fantagio, inzu(lebel) ihagarariye iri tsinda rya Astro uyu muhanzi yabarizwagamo.

Ni itangazo ryagiraga riti: “Ku ya 19 Mata, umunyamuryango wa ASTRO, MOONBIN yatuvuyemo bitunguranye ahinduka inyenyeri mu kirere.”

Rikomeza rigira riti: “Nubwo bidashobora kugereranywa n’akababaro k’umiryango wabuze umwana ukunda ndetse n’umuvandimwe wabo, abanyamuryango ba ASTRO tumaranye igihe kirekire, ndetse n’abahanzi bagenzi bacu ndetse n’abayobozi ba Fantagio, turi mu cyunamo.”

Kugeza ubu ntiharamenyekane icyaba cyahitanye uyu musore witabye Imana ku myaka 25 gusa icyakora umurambo we wasanzwe murugo rwe aho yabaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa