Moses mu mwambaro ukoze nk’ijipo yongeye kuvugisha benshi(Ifoto)
Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2023

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara mu ifoto yambaye imyambaro uwo hasi ukozwe nk’ijipo ifatwa nk’umwambaro w’abagore gusa.
Moses yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’uko muri Mutarama uyu mwaka nyuma yyagaragaye mu mashusho ari gukora imibonano mpuzabitsina n’ababandi bagabo.
Uyu musore waje no kwemera ko ugaragara muri ayo mashusho, ari we koko, yasabye imbabazi ku baba barakojejwe isoni na yo, avuga ko azagaragara muri film iri gukorwa ku bijyanye n’imyororokere y’Ingagi, ariko habaye ikibazo akaza kubacika akajya hanze mu buryo bw’impanuka.
Ni amashusho yatanzweho ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi banengaga uyu musore w’Umunyarwanda, bavuga ko iby’ariya mashusho ari ishyano ryari rwagwiririye u Rwanda.
Moses ubu yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto imugaragaza yambaye imyambaro imenyerewe ku bakobwa, ndetse yifashe mu buryo bumenyerewe cyane ku bakobwa bakunda kwifata iyo bariho bifotoza.
Uwitwa Urinde Wiyemera, umwe mu bashyize iyi foto kuri Twitter, yagize ati “Umukobwa wacu ngo mutahe.”
Abagiye batanga ibitekerezo kuri iyi foto, biganjemo n’ubundi abanenze imyitwarire y’uyu musore wagaragaye yifashe mu buryo butamenyerewe ku b’igitsinagabo ndetse n’imyambaro idasanzwe.
Uwitwa Ingengo y’Abeza kuri Twitter yagize ati “Ubundi uyu we RIB yazabaye imubitseho gato bakareba ko ubwenge bwasubira ku muronko.”
Uwitwa Mugabe Musaka na we yagize ati “Iki na cyo ni icyorezo, nuko leta iba yirengagiza bimwe na bimwe.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *