skol
fortebet

Moses uburoko bwamuriye yandika ibaruwa atakambira Urukiko

author-image

Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO
Kuwa: Tuesday 30, May 2023

Moses uburoko bwamuriye yandika ibaruwa atakambira Urukiko

Sponsored Ad

skol

Turahirwa Moses wamenyekanye nk’umunyamideli washinze inzu ya Moshions yandikiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arusaba ko rwamuha itariki ya vuba yo kuburaniraho ubujurire bwe.
Umureberera mu mategeko Me Bayisabe Irene niwe wabitangarije Igihe ducyesha iyi nkuru ko yifuza guhabwa itariki ya vuba yo kuburana.
Ati “Tukimara kujurira twasabye Urukiko ko rwaduha itariki ya vuba, baduha ku wa 12 Kamena 2023 kuko ni ho bari bageze bapanga imanza bitewe n’uburyo zinjiye.” Me Bayisabe (…)

Turahirwa Moses wamenyekanye nk’umunyamideli washinze inzu ya Moshions yandikiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arusaba ko rwamuha itariki ya vuba yo kuburaniraho ubujurire bwe.

Umureberera mu mategeko Me Bayisabe Irene niwe wabitangarije Igihe ducyesha iyi nkuru ko yifuza guhabwa itariki ya vuba yo kuburana.

Ati “Tukimara kujurira twasabye Urukiko ko rwaduha itariki ya vuba, baduha ku wa 12 Kamena 2023 kuko ni ho bari bageze bapanga imanza bitewe n’uburyo zinjiye.”
Me Bayisabe yavuze ko nubwo bari bahawe tariki 12 Kamena 2023 nk’itariki yo kuburaniraho, ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa yandikiye Urukiko arutakambira ngo urubanza rwe rwigizwe imbere hashoboka.

Ati “Ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa Moses ubwe yandikiye Urukiko arusaba ko yahabwa itariki ya bugufi kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye."

"Mu gihe Urukiko rwabimwemerera twazabamenyesha indi tariki twazahabwa ariko bidakunze ubwo urubanza rwaguma ku wa 12 Kamena 2023.”

Ku wa 15 Gicurasi 2023 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko Turahirwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Src:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa