skol
fortebet

Moses yahishuye icyamuteye kwegura ku nshingano zo guhanga imideli muri Moshions

Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu minsi mike ishize nibwo Turahirwa Moses washinze Moshions yatangaje ko yeguye ku nshingano zo kuba umuhanzi w’imyambaro y’abagore n’abagabo ikorerwa muri iyi nzu ahubwo akaguma ari umuyobozi.

Sponsored Ad

Mu minsi mike ishize nibwo Turahirwa Moses washinze Moshions yatangaje ko yeguye ku nshingano zo kuba umuhanzi w’imyambaro y’abagore n’abagabo ikorerwa muri iyi nzu ahubwo akaguma ari umuyobozi.

Mu gihe impaka zari ndende benshi bibaza uko bigenze, uyu musore yatangaje ko impamvu yeguye kuri izi nshingano ari uko yungutse undi mushinga.

Turahirwa yabwiye Radio Rwanda ko icyatumye yegura kuri izi nshingano ari uko hari ikindi kigo yashinze ndetse no guha umwanya abahanzi bashya b’imideli bakoranye.

Ati “Gufata icyo cyemezo byari biri mu nzira z’uko mu kwezi gutaha nzamurika undi mwana, uko Moshions ikura yagiye yaguka no mu bumenyi n’urukundo; hari abantu twatangiranye bakaba umuryango kugeza n’ubu dukorana ni umuryango wanjye.”

“Hakaza abandi bashaka kunyigiraho bose bagafata wa muco turi gukora bakawugira uwabo nabo ibyo bavoma hano n’abandi. Ni muri ubwo buryo muri Ukuboza tuzashyira hanze indi ‘brand’. Impamvu nanditse ko neguye ni uko ibyo Moshions yampaye nanyuzemo nshaka kubisangiza abandi, nkanabibegurira bikaba ibyabo.”

Kwanda season1 ni ikigo gishya cyafunguwe na Turahirwa Moses cyitiriwe umwana w’ingagi aheruka kwita izina, yavuze ko iki ari ikigo kizaba gifashwa na Moshions kizaba gikora imyenda mike y’icyitegererezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa