skol
fortebet

Moses yatangaje ko gushaka umugore ku bagabo bibahindura abanyantegenke

Yanditswe: Friday 03, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yatangaje ko gushaka umugore ku bagabo bibahindura abanyantegenke.

Sponsored Ad

Ibi Moses abitangaje mu gihe ari gutegura imurikwa ry’imyambaro yise"Kwanda Seson1".

Yifashishije amagambo aboneka mu bitabo bitandukanye by’ukwemera avuga ko umugore yavuye mu mugabo, yerekana ko gushaka umugore nta keza ka byo ati:”Mu gihe cyo Kwanda umugabo iyo ashatse umugore ahinduka umugabo ubana n’ubumuga.”

Uyu musore uvugira mu migani n’ibisa nk’ubusizi yaba mu myandikire ye mu kinyarwanda n’icyongereza, yakomeje agira ati: ”Aba ari umugabo ufite imbavu zituzuye ahinduka umugabo w’umunyantege nke arangwa no gukorera kuri baranyica.”

Ni ubutumwa Moses yatangaje nyuma y’amakuru yagiye acicikana ku mbugankoranyamabaga kubera amafoto amaze igihe asangiza abakunzi be bamwe batekereza ko yaba aryamana nabo bahuje igitsina nubwo we atarerura ngo abivuge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa