skol
fortebet

Moses yatangaje ko gushaka umugore ku bagabo bibahindura abanyantegenke

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Friday 03, Feb 2023

Moses yatangaje ko gushaka umugore ku bagabo bibahindura abanyantegenke

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yatangaje ko gushaka umugore ku bagabo bibahindura abanyantegenke.

Ibi Moses abitangaje mu gihe ari gutegura imurikwa ry’imyambaro yise"Kwanda Seson1".

Yifashishije amagambo aboneka mu bitabo bitandukanye by’ukwemera avuga ko umugore yavuye mu mugabo, yerekana ko gushaka umugore nta keza ka byo ati:”Mu gihe cyo Kwanda umugabo iyo ashatse umugore ahinduka umugabo ubana n’ubumuga.”

Uyu musore uvugira mu migani n’ibisa nk’ubusizi yaba mu myandikire ye mu kinyarwanda n’icyongereza, yakomeje agira ati: ”Aba ari umugabo ufite imbavu zituzuye ahinduka umugabo w’umunyantege nke arangwa no gukorera kuri baranyica.”

Ni ubutumwa Moses yatangaje nyuma y’amakuru yagiye acicikana ku mbugankoranyamabaga kubera amafoto amaze igihe asangiza abakunzi be bamwe batekereza ko yaba aryamana nabo bahuje igitsina nubwo we atarerura ngo abivuge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa