Mowzey Radio yitabye Imana yitegura kwimukira mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026
Ziza Bafana wari inshuti magara ya Mowzey Radio yahishuye ko mbere y’uko uyu muhanzi yitaba Imana mu 2018, yari yaratangiye imyiteguro yo kwimukira mu Rwanda.
Ibi Ziza Bafana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM, avuga ko Mowzey Radio wamamaye mu itsinda rya Goodlyfe yateganyaga kwimukira mu Rwanda kuko yari amaze kubona ko gukabya inzozi ze ari muri Uganda bigoye.
Bafana yavuze ko kenshi mu biganiro yagiye agirana na Radio yakundaga kumubwira ko muri Uganda batajya bashima akazi yakoze kandi yitegura kwimukira mu Rwanda kugira ngo abo muri Uganda bahe agaciro ibyo yakoze.
Uyu muhanzi yagaragaje ko Mowzey Radio yakundaga kugaragaza ko yifitiye icyizere cy’uko nagera mu Rwanda azitwara neza.
Ati “Radio yateguraga kwimukira mu Rwanda, yakunze kumbwira ko impano ye aramutse animukiyeyo n’ubundi yakwitwara neza bikamufasha gukabya inzozi ze kurusha kuguma muri Uganda. Yifuzaga kuva muri Uganda kuko batigeze baha agaciro ibyo yakoze cyane ko usanga baha agaciro umuntu udahari.”
Mu 2015 ubwo yari mu gitaramo i Kigali, Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio, yeruye ko ari Umunyarwanda wuzuye utuye muri Uganda i Kampala ndetse ko umutima we n’intekerezo abihoza ku Rwanda.
Ubwo Radio na mugenzi we Weasel bagize Good Lyfe bari mu gitaramo cyiswe ‘Kwibohora Concert’ bari batumiwemo mu 2015, uyu muhanzi yafashe ijambo yibutsa Abanyarwanda ko ‘Kwibohora nyako ari uguhindura intekerezo, ukiteza imbere ndetse ugaharanira ko ibyubatswe bitazasenyuka’.
Icyo gihe, Radio yongeyeho ko na we ari Umunyarwanda utuye i Kampala wishimira ko u Rwanda rwibohoye. Ati “Ndi Umunyarwanda, nanjye ndi Umunyarwanda ariko atuye [utuye] i Kampala”
Mbere y’uko Radio yitaba Imana mu 2018, hari amakuru yavugaga ko uyu muhanzi yari amaze igihe arambagije inzu yo guturamo mu Rwanda cyane ko yari asigaye ahagenda cyane.
Ziza Bafana wari inshuti magara ya Mowzey Radio, yahishuye ko uyu muhanzi yitabye Imana yitegura kwimukira mu Rwanda
Muri iki gitaramo Radio yari yatumiwemo i Kigali niho yemereje ko ari Umunyarwanda utuye muri Uganda

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *