skol
fortebet

Mozambique: Abanyarwanda baba muri iki gihugu nk’impunzi bagiye gutaha

Yanditswe: Thursday 07, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanyarwanda b’Impunzi baba mu gihugu cya Mozambique gutahuka.

Sponsored Ad

Hatati ya Mata na Kamena 1994 , Abanyarwanda basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 10 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Abandi babarirwa muri za miriyoni bahungiye mu bihugu by’ibituranyi no hanze yabyo.

Abategetsi ba Mozambike bavuga ko muri iki gihugu hari impunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi bitatu(3,000).Benshi muri bo ubu bemeza ko ibintu byahatiye kuva mu gihugu cyabo byahindutse.

Goverinoma y’u Rwanda ishigikiye gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe impunzi ,Gutaha ni ubushake kandi impunzi zigera kuri 19 muri iki cyumweru zizacyurwa mu Rwanda.

Umwe mu mpunzi,Niyosenga Domoties,yavuze ko yizeye amahoro mu Rwanda kandi ko agiye Gusubira mu rugo nyuma kumara imyaka umunani muri Muzambike nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Cluboffmozambique ivuga.

Ati “Twihisemo guhungira muri Mozambike ,ariko nyuma y’igihe gito ,amakuru meza yahageze yerekana ko mu Rwanda hari amahoro,bityo twahisemo gutaha.”

Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ,Abanayarwanda bibuka ku nshuro ya 28 guhera kuru 07 Mata 2022,yakurikiye ihanurwa ry’indege ya Perezida w’u Rwanda ,Juvenal Habyarimana ,mu ijoro ku ya 6 Mata 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa