Impamvu ‘Meet&Greet’ abafana bishyuriye akayabo ngo bahurire na Davido i Kigali itabaye
Yanditswe: Monday 08, Dec 2025
Mu gihe hamamazwaga igitaramo Davido yakoreye i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025, hanamamazwaga ibirori uyu muhanzi yagombaga guhuriramo n’abakunzi be bagasabana, icyakora yatashye bitabaye.
Amakuru ahari ni uko abateguye ibi birori batigeze babyemeranya na Davido bityo we akaba yarageze mu Rwanda yitabiriye igitaramo cyo ku wa 5 Ukuboza 2025 cyonyine.
Kuva yagera i Kigali, we n’itsinda ry’abo bakorana bakomeje gutungurwa n’uko ibyo birori byari bikomeje gutegurwa nyamara we nta kintu yumvikanyeho n’abari kubitegura.
Nyuma yo gutaramira muri BK Arena, Davido n’abo bakorana babyutse babona ‘The Pinnacle Kigali’ iri kwitegura ibi birori, bijyanye n’uko batari babifiteho amakuru ahagije bahita bafata icyemezo cyo kwitahira.
Uwaduhaye amakuru kandi wizewe yagize ati “Ku wa Gatandatu Saa Tatu za mu gitondo abakorana na Davido bari bageze kuri hoteli, ubona ko batishimiye na mba iby’ibyo birori. Nyuma y’uko abyutse baraganiriye bahita bafata icyemezo cyo kwitahira.”
Mu gitondo cyo kuri uwo wa Gatandatu tariki 6 Ukuboza 2025 ni bwo Davido n’abo bari bazannye mu ndege ye bwite bahise bafata urugendo barigendera.
Birumvikana ko ibyari ibirori bya ‘Meet&Greet’ byo byarangiriye aho kuko nta n’ibyabaye.
Mu makuru dukesha IGIHE ni uko bifuje kuvugana nubuyobozi bwa ‘The Pinnacle Kigali’ ndetse na Intore Entertainment yari yatumiye Davido gusa ntibyadukundira.
Amakuru avuga ko nubwo itike ya make yaguraga ibihumbi 300Frw, abantu bane bari kumwe bakayigura 1.100.000 Frw naho abantu batandatu basohokanye bakayigura 1.500.000Frw, byibuze abagera ku ijana bari bamaze kugura ayabo.
Ibi birori byari byategujwe ku wa 4 Ukuboza 2025 biza kwimurirwa ku wa 6 Ukuboza 2025 nyuma y’uko uyu muhanzi yageze i Kigali mu rukerera rwo ku wa 5 Ukuboza 2025, icyakora byaje kurangira bitabaye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *