skol
fortebet

Mr Kagame yavuze k’urubyiruko ruterera agati mu ryinyo muriki gihe cyi cyunamo

Yanditswe: Wednesday 16, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mr Kagame uri mu bahanzi bamaze igihe bakora umuziki mu njyana zitandukanye, yavuze ko uko urubyiruko rwifashishijwe mu gusenya igihugu bikwiriye kubera urugero abari kubyiruka ubu bakiyumvamo ishyaka ryo kongera kucyubaka umunsi ku wundi, kandi mu minsi 100 yo kwibuka ntibaterere agati mu ryinyo.

Sponsored Ad

Mr Kagame yabwiye IGIHE ko amateka y’u Rwanda akwiriye kubera isomo abasore n’inkumi b’iki gihe, bigatuma biyumvamo kurwanya icyakongera gusubiza u Rwanda mu bihe by’icuraburindi.

Ati “Iki gihe turimo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 urubyiruko ntabwo rukwiriye kumva ko ari icy’iki cyumweru dusoje gusa, ahubwo bakwiriye kumva ari iminsi 100 yo kwibuka, kandi ko tunakwiriye gukomeza kuyikoramo ibikorwa bijyanye no kurwanya icyaduhungabanya cyangwa ngo kidusubize mu bihe twavuyemo. Dukwiriye kwifashisha uburyo bwose turwanya abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagifite ingengabitekerezo yayo, kuko amateka arahari agaragaza ibyabaye.”

Uyu musore yavuze ko kandi n’ubwo iyo minsi 100 yarangira nabwo abantu badakwiriye kwirara. Ati “Kwibuka ni ibyacu, biduhoramo kandi utazi iyo ava ntamenya iyo ajya, kwibuka dukwiriye kubikora buri munsi.”

Mr Kagame yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rwanda”. Yavuze ko ari indirimbo igaragaza ko n’ubwo igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye kigahungabana, ubu kiri kwiyubaka kandi abagituye bakaba aribo bakwiriye kukirwanira ishyaka.

Ati “Ni indirimbo igaruka n’ubundi ku byo navugaga, ntabwo dukwiriye gutera agati mu ryinyo ngo abashinyaguzi badukine ku mubyimba kuko aho twavuye ni habi nta wifuza kuhasubira. U Rwanda nibwo buzima bwacu kandi ni umugongo uduhetse.”

Iyi ndirimbo nshya ya Mr. Kagame yakorewe muri ‘label’ nshya y’Abanyamerika yitwa “Black Market Records (BMR)” yatangiye gukora mu 1989, isigaye ikorana nawe umunsi ku wundi.

Ndetse, binyuze muri iyi label uyu muhanzi yitegura gushyira hanze album ye ya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa