Umunyempano wamamaye cyane ku rubuga rwa YouTube, Jimmy Donaldson uzwi nka MrBeast, yasezeranye n’umukunzi we Thea Booysen mu muhango w’ubukwe wabereye ku kirwa cya Necker Island giherereye muri British Virgin Islands, ahantu hazwiho kwakira ibirori byihariye.
Uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, witabirwa n’abashyitsi bagera kuri 70 gusa, barimo abo mu miryango yombi n’inshuti za hafi. Mbere y’umunsi nyir’izina, abari batumiwe bagize umwanya wo kwidagadura bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura inyamaswa, gusnorkeling, kitesurfing n’ibindi bikorwa bibera kuri icyo kirwa.
Ku munsi w’ubukwe, Thea Booysen yagaragaye yambaye ikanzu yakozwe na Nicole + Felicia Couture, mu gihe MrBeast yari yambaye ikoti ryakozwe na Ralph Lauren. Nyuma yo gusezerana, ibirori byakomeje mu byishimo, aho abashyitsi babyinnye indirimbo "Die With a Smile" ya Lady Gaga na Bruno Mars, banasangirira ku mafunguro atandukanye arimo sushi n’inyama za Wagyu.
Cake y’ubukwe yari ifite uburyohe bwa carrot cake, bwatoranyijwe kubera ko ari bwo Thea akunda kurusha ubundi.
Nyuma y’uyu munsi w’amateka mu buzima bwe, MrBeast yashyize amafoto y’ubukwe ku rubuga rwa X, ayaherekesha amagambo agira ati: "I found MrsBeast, and it was the best day of my life." Na Thea Booysen yasangije abakurikira be amashusho y’ubukwe kuri Instagram, ayaherekeza n’indirimbo "Bitter Sweet Symphony" ya The Verve.
MrBeast na Thea Booysen batangiye gukundana nyuma yo guhura muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2022. Thea yigeze kuvuga ko yatunguwe no gusanga MrBeast ari umuntu woroshye kandi udakunda kwishyira hejuru, bitandukanye n’uko yari amutekereza mbere yo kumumenya.
Mu mpera za 2024, ku munsi wa Noheli, MrBeast yamusabye ko bazabana imbere y’imiryango yabo, nyuma baza gutangaza ko bemeranyijwe kubana nk’umugore n’umugabo.
MrBeast yatangiye gukora amashusho ya YouTube mu 2012 akiri umwana. Ubu abarirwa mu banyempano bakurikirwa cyane ku Isi, ndetse yashinze ibikorwa by’ubucuruzi birimo Feastables, MrBeast Burger na Lunchly. Yanakoze reality show yiswe Beast Games yanyuze kuri Amazon Prime Video.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko umutungo wa MrBeast ugeze hafi kuri miliyari 2.6 z’amadolari ya Amerika mu 2026, ibintu bituma abarirwa mu banyempano bakize kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga.
Ku ruhande rwa Thea Booysen, uretse kuba azwi nk’umukinnyi wa video games, ni n’umwanditsi ndetse n’umushakashatsi. Afite impamyabumenyi mu Mategeko no muri Psychology yakuye muri Stellenbosch University, nyuma aza kubona Master’s Degree muri Neuropsychology muri University of Edinburgh. Mu mwaka wa 2022 yasohoye igitabo cye cya mbere cyitwa The Marked Children.
Ubukwe bwabo bwakurikiwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana babo bakomeje kubifuriza ubuzima bwiza bw’urugo, nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko batangiye urugendo rushya nk’umugabo n’umugore.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *