skol
fortebet

Mu birori by’intsinzi ya Paris Saint-Germain, Neymar yaserukanye n’umukunzi we

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kwegukana igikombe cya cumi cya Shampiyona abakinnyi ba Paris Saint-Germain bakoze ibirori byo kwishimira insinzi baririmbirwa na Neymar waserukanye n’umukunzi we.

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Paris Saint-Germain bari kwishimira insinzi nyuma yo kwegukana igikombe cya cumi cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa.

Paris Saint-Germain yatwaye Igikombe kuri uyu Gatandatu tariki 23 Mata 2022, nyuma yo kunganya na Lens igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Parc des Princes mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni igitaramo cyayobowe na Rutahizamu w’iyi kipe Neymar wanabaririmbiye aho bari mu busitani.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 yaririmbiye bagenzi be ndetse Umunya-Sénégal Idrissa Gana Gueye yagaragaye abyina mu mashusho yashyizwe kuri Instagram.

Muri ibi birori kandi Neymari yaserukanye n’umukunzi we Bruna Biancardi w’imyaka 27.

Ifoto uyu mukinnyi yashyize kuri Instagram igaragaramo Gueye, Kimpembe, Marquinhos, Danilo Pereira n’abandi bantu b’aho ibi birori byari byabereye.


Byari ibyishimo bikomeye ku bafana ba PRG bishimira intsinzi yo kwegukana igikombe ku nshuro ya 10.

Sorce:The Sun .com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa