skol
fortebet

Mu mafoto ihere ijisho ikimero cya Yolo The Queen wasazije umuhanzi Harmonize[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 11, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hamaze iminsi yacicikana amakaru y’umubano wihariye w’umuhanzi umaze kubaka azina muri Afurika y’iburasirazuba Harmonize ,n’umunyarwandakazi Yolo The Queen ufite imiterere ikunzwe kwibazwaho n’abatari bacye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga . Haciyeho iminsi Harmonize agaragaza ko afitanye umubano udasanzwe na Yolo The Queen, inkumi y’ikimero ikunze kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora nubwo Harmonize akunze kugaragaza ko afitiye (...)

Sponsored Ad

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hamaze iminsi yacicikana amakaru y’umubano wihariye w’umuhanzi umaze kubaka azina muri Afurika y’iburasirazuba Harmonize ,n’umunyarwandakazi Yolo The Queen ufite imiterere ikunzwe kwibazwaho n’abatari bacye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga .

Haciyeho iminsi Harmonize agaragaza ko afitanye umubano udasanzwe na Yolo The Queen, inkumi y’ikimero ikunze kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Icyakora nubwo Harmonize akunze kugaragaza ko afitiye urukundo rudasanzwe Yolo The Queen, abakurikiranira hafi umuziki bo babibona nk’iturufu nshya uyu muhanzi yadukanye nk’izamufasha kwigwizaho abamukurikira mu Rwanda.

Ababibona gutya babishingira ku buryo urukundo Harmonize akunda uyu mukobwa arushyuhiriza ku mbuga nkoranyambaga, aho byorohera buri wese kubona ko afite Umunyarwandakazi bakundana.

Urugero rwa hafi ni aho mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023, Harmonize yatumiye Yolo The Queen kuri Instagram ‘Live’ ngo baganire ku rukundo rwabo.

Ubwo bari Live kuri Instagram, Harmonize yavuze ko akunda cyane Yolo The Queen, ati "Impamvu mbizanye hano ni ukugira ngo buri wese amenye ko ngukunda cyane."

Ni ikiganiro uyu muhanzi yatereteragamo uyu mukobwa amusabira urukundo ku karubanda, ibyo bamwe bafashe nko gushaka kureshya amarangamutima y’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.

Mu minsi ishize ni bwo Harmonize yatangiye kugaragaza ko afitanye ibanga ry’urukundo na Yolo The Queen ndetse akanyuzamo akanamutuma ku mubyeyi we ngo amushimire kuba yarabyaye umukobwa yishimira.

Ni ubutumwa bw’urukundo uyu muhanzi akunze gutambutsa abinyujije ku karubanda bigatuma abakurikirana iby’umuziki babifata nk’urugamba Harmonize arimo rwo kwigarurira abafana i Kigali.

Yolo The Queen yatangiye kuvugwa cyane muri 2020 ,ni nyuma y’uko yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto hejuru nta kintu yambaye uretse udupfukamunwa yari yapfukishije amabere.

Uyu mukobwa ufite ikibuno kinini gitangarirwa na benshi ariko gikurura abagabo kugeza naho umuhanzi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yigeze kugaragaza amaragamutima kuri we, aho byagiye bigaragara ko hari ubutumwa yagiye yandikirana na Yolo.

Yolo ni umwe mu bakobwa bake b’abanyarwanda bigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bakunzwe n’ibyamamare ku Isi,nyuma ya ShaddyBoo na Kate Bashabe,nkuko nabo byagiye bigaragara ko bakundwa n’ibyamamare byiganjemo n’abakinnyi bo mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye ku Isi.



Ibitekerezo

  • Ese uyu mukobwa abaho Koko? Kuba ntahanu nahamwe agaragara amaso kumaso ntabwo byumvikana mwazaduha evidences zuko abaho

    This girl is unknown

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa