skol
fortebet

Mu mafoto ihere ijisho uburanga bwa Miss Akaliza Amanda wagize icyo avuga ku bibera muri Miss Rwanda

Yanditswe: Wednesday 27, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Akaliza Amanda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2021 akaza kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere cya Ingabire grace wabaye Miss Rwanda 2021, yagaragaje ko hari bimwe azi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakobwa bitabira iri rushanwa ariko akaba yari yarabuze uko abivuga.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi wa Miss Rwanda Ishimwe Dieu Donnée ukekwaho ibyaha byo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021 yanditse kuri Twitter agaragaza ko hari ibyo azi kuri iyi ngingo yari yarabuze uko abivuga.

Ati “ kenshi nashatse kugira icyo mvuga ariko icyo gihe sinabishoboye kuko kuvuga nta bimenyetso byari kwangiza kuruta uko byari gufasha.”

Nyuma y’uko RIB yinjiye muri iki kibazo ndetse umuyobozi rwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa agafungwa, Akaliza Amanda yiyemeje kuvuga ibyo yari amaze igihe abitse ku mutima abinyijije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Amanda yasabye abandi bakobwa bitabiriye Miss Rwanda gutinyuka bagatanga amakuru mu gihe bikenewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa