skol
Fortebet

Mu mafoto irebere umwana wa Bahavu umaze amezi atandatu avutse(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 14 June 2022

Bahavu Janet Usanase wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda yasangije abamukurikira amafoto y’umwana we w’imfura umaze amezi atandatu avutse.


Bahavu yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y’umwana we yafashwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amezi atandatu.

Ni amafoto yamugaragaje bwa mbere neza bitandukanye n’andi aho yari mu ikanzu y’iroza ndetse yambaye n’ikamba bigaragara ko afashwe nk’umwamikazi.

Kuri ayo mafoto Bahavu yayaherekesheje amagambo avuga ko ’Amora’(Umwana we) ari umu Malayika waturutse mu ijuru bohererejwe na Nyagasani ndetse akaba abaha ibyishimo.

Bahavu kuva yabyara ntasiba kugaragaza ko ari Umugore wahiriwe kubera umugabo Imana yamuhaye ikanabaha impano y’umwana w’imfura ariwe ’Amora’ umaze amezi atandatu avutse.

Bahavu yamenyekanye muri Filime zitandukanye zirimo Filime y’uruhererekane ikunzwe na benshiizwi nka ’City Maid’ yakinnyemo yitwa Diane ariko kugeza ubu abarizwa muri Filime ye bwite yise ’Impanga Series’ iri muri Filime zigezweho muri iyi minsi kandi zikunzwe na benshi.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RIB yahagurukiye abakomeje kwiyitirira Buravan basaba abantu amafaranga yo...

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego by’abantu batandukanye basaba...
5 August 2022 0

Sabin wa Isimbi TV, yifurije isabukuru nziza umwana we, ashimira umugore...

Umunyamakuru wa Isimbi TV ikorera kuri youtube Murungi Sabin yashize hanze...
5 August 2022 0

Amafoto: ASAP Rocky umukunzi wa Rihanna yagaragaye yambaye ijipo bitangaza...

Asap Rocky umuraperi akaba n’umukunzi wa Rihanna baherutse no kubyarana...
5 August 2022 0

Paula Kajala wari umukunzi wa Rayvanny yemeje ko batandukanye,avuga ku...

Paula Kajala wari umukunzi wa Rayvanny yashyize ukuri ku mugaragaro yemeza...
5 August 2022 0

Wema Sepetu yongeye kugaragaza icyifuzo kiremereye umutima we

Umukinnyi wa Filime ukomeye mu Gihugu cya Tanzania Wema Issac Sepetu...
5 August 2022 0

Yvan Buravan yashimiye abamufashije kujya kwivuriza hanze n’abakomeje...

Umuhanzi ukunzwe n’abenshi hano mu Rwanda urembejwe n’uburwayi butigeze...
5 August 2022 0