skol
fortebet

Mu mafoto reba ibyaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Bahavu

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Bahavu Janet Usanase umukinnyikazi wa Filimi hano mu Rwanda ukunzwe n’abatari bake.

Sponsored Ad

Ni ibirori byabaye kuri iki cyumweru dusoje Tliki 17 Nyakanga 2022 ari nawo munsi avukaho.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batari benshi cyane kuko byari birimo abo mu muryango we barimo Umugabo we ndetse n’abavandimwe be ndetse n’inshuti ze za hafi cyane.

Ku munsi w’ejo nibwo Bahavu yasangije amafoto abakunzi be ayanyijije ku rukuta rwe rwa Instagram maze ayaherekeresha amagambo avuga ko yishimira umwaka mushya atangiye mu buzima bwe.

Mu masaha ashize nabwo yongeye kugaragaza amashusho amugaragaza ndetse n’abamuteguriye ibirori bigaragara ko ari ibirori byaranzwe n’ibyishimo ndetse n’umunezero.

Bahavu yashimiye Imana imwongeye umwaka wo kubaho ndetse n’umuryango wamufashije kwishimira umwaka avuga ko ari uw’imigisha ndetse n’insinzi kuri we Imana imuhaye.

Bahavu ni umwe mu bakinnyi beza ba Filime Nyarwanda bagezweho kandi bakora ibintu bazi, yamenyekanye muri Filime zitandukanye zirimo filime y’uruhererekane izwi nka City Maid yakinnyemo yitwa Diane ari nayo yatumye amenyekana kuri ubu ari kugaragara mu ye yise Impanga Series akinamo yitwa Kami afite impanga yitwa Keza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa