skol
fortebet

Mu mafoto reba ibyaranze ubukwe bw’umunyamakuru Samuel Baker(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 20, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto atandukanye reba ibyaranze ubukwe bw’Umunyamakuru Samuel Baker Byansi wamenyekanye cyane mu nkuru zicukumbuye uherutse gushyingiranwa n’umukunzi we Uwase Jocelyne.

Sponsored Ad

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2022 bibera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) Ruherere i Nyarutarama.

Sam Baker nubwo yishimiye intambwe yateye avuga ko yababajwe cyane no kuba yarakoze umukwe umubyeyi we (MAMA) atakiriho kuko yari kwishimira kumwereka ibirori.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mbere y’uko umuhango w’ubukwe uba yagize ati" “Imyaka udahari Mama, biracyari nk’aho ari ejo hashize. Buri gihe mbana n’ihungabana, ngakumbura ko unkoraho, kumva ijwi ryawe, nkaba nakongera kukubona. Ni igikomere gikomeye cyane mbana nacyo mu buzima. Gusa Mama, ngufitiye inkuru nziza. Uyu munsi ndakora ubukwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa