skol
fortebet

Mu mafoto reba Mark Bryan w’imyaka 62 wahisemo kwambara imyambaro y’abagore

Yanditswe: Tuesday 26, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mark Bryan ni umudage w’imyaka 62 y’amavuko ndetse akaba umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru. Afite abana n’umugore ariko igitangaza benshi bananiwe no kumva magingo aya ni uburyo yahisemo kwiyambarira nk’abagore mu myambaro ye yose. Ibi bitungura benshi, we nta kibazo na kimwe abibonamo.

Sponsored Ad

Mark Bryan asanzwe ari umwenjeniyeri n’umunyamideri ari na yo mpamvu ahanini ituma ahitamo kwiyambarira nk’umugore we. Aganira n’ikinyamakuru ‘Remix Magazine’, yasobanuye byinshi ku byo abantu benshi bamutangariraho.


Mark yatangaje ko imyambarire ye ya kigore yayikomoye ku mukinankurukazi witwa Carrie Bradshaw. Uyu mugabo ngo yakuruwe cyane n’iyo myambarire ubwo yajyaga abona uwo mugore ku mafoto maze ahitamo kumwigana kugira ngo arusheho kwiyumva nk’umuntu wihariye kuko bitamenyerewe ku bagabo.

Yatangaje ko igihe yambariye bwa mbere inkweto zifite taro ndende, ari igihe yigaga muri kaminuza nko mu myaka myaka 40 ishize. Ati: “Umukunzi wanjye icyo gihe yambwiye ko ngomba kwambara inkweto ndende kuko yabaga muremure kundusha iyo yabaga yambaye inkweto ndende. Kugira ngo rero tujye tureshya yangiriye inama yo kwambara inkweto ze kandi twaranganaga urebye yari yo ntangiriro yanjye yo kwambara izo nkweto. Birashoboka ko nari mfite imyaka 20 cyangwa 21(…)".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa