skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’umunyarwandakazi Rita Ngarambe wabaye igisonga cya mbere muri Miss Face of Humanity[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ngarambe Rita Raurence wari uhagarariye uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya ’Miss Face of Humanity’ yabaye igisonga cya mbere yegukana n’irindi kamba rya ’The World Peace’.

Sponsored Ad

Ngarambe yari ari mu bakobwa bo bihugu bitandukanye byo ku Isi bigera kuri 17 bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa. Aba bakobwa bose bamaze icyumweru mu mwiherero kugeza kuri uyu wa Gatandatu ubwo habaga umuhango wo gutanga ikamba.

Ni ikamba ryegukanywe na Nadia Tjoa wo muri Indonesia, Rita wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yaje kuba igisonga cya mbere yegukana n’irindi kamba rya’The World Peace’.Aha uyu mukobwa yahize abandi mu gutanga ubutumwa bw’amahoro. Yavuze amateka y’u Rwanda ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu mu rugamba rwo kwiyubaka no kunga Abanyarwanda.

Yavuze kandi ukuntu u Rwanda nyuma y’ibyabaye, ubu ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bifite ingabo nyinshi n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu nka Centrafrique n’ahandi, abigaragaza nk’ikimenyetso cyiza cy’uko rumaze kugera ku ntambwe ihambaye mu guharanira amahoro.

Ngarambe yavuze nawe ibyo yakora kugira ngo akomeza gukwirakwiza amahoro ku Isi, yagaraje ukuntu se yari ari mu babohoye igihugu avuga ko azamukurikiza nawe agakomeza kurinda ibigwi bye. Ibi nibyo byamuhesheje ikamba rya ‘The World Peace’.

Ibirori byo gutanga amakamba byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mata, mu nyubako ya John Bassett Theatre iherereye mu Mujyi wa Toronto muri Ontario ikunze no kwakira ibirori byo ku rwego mpuzamahanga bikomeye, inaberamo amarushanwa ya Canada’s Got Talent n’ibindi.

Irushanwa rya Miss Face of Humanity rigamije ‘gukangurira abatuye Isi guharanira amahoro, umutekano, kugira ubumuntu n’ibindi’.

RitaNgarambe yitabiriye irushanwa yambaye ikanzi irimo amabara y’ibendera ry’i Gihugu.

Nadia Tjoa wo muri Indonesia yegukanye ikamba rya Miss Face of Humanity 2022

Rita wari uhagarariye u Rwanda yegukanye n’irindi kamba rya ’The World Peace’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa