Mu mafoto reba uko Eric Semuhungu wasezeranye kubana n’umuzungu bahuje igitsina yakiriwe bidasanzwe akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe[AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 21, Dec 2018
Eric Semuhungu umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika wigeze gusezerana n’umuzungu bahuje igitsina nyuma akaza gupfa yageze mu mujyi wa Kigali yakirwa muburyo budasanzwe.
Semuhungu aje kwitabira igitaramo yateguriwe n’abakunzi be, basanzwe bahurira kumbuga nkoranyambaga.
Yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa cyenda na 45 zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 20 Ukuboza 2018, yakirwa n’abiganjemo abo mu muryango witwa ’Best Family Forever’ yashinze bari bitwaje indabo, ibyapa n’imyambaro iriho amafoto ye, wabonaga ari ibyishimo bidasanzwe.
Erice Semuhungu waherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2016, yavuzeko ikimuzanye ari ukwitabira ikirori yateguriwe n’abakunzi be ndetse bakaba bafite nagahunda yo gufasha abatishoboye batuye mubice bya Kimisagara na Nyamirambo.
Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Itangazamakuru yagize ati "Mubyanzanye harimo gusura umurayngo wanjye, kwitabira igitaramo nateguriwe n’abakunzi banjye ndetse hari ni igikorwa dufite cyo gufasha abatishoboye."
Uyu musore ubusanzwe azwi cyane kumbugankoranyambaga akunze kugaragara cyane, abyina aganira n’abamukurikira ari naho havuye itsinda ry’abakunzi be biyise "Best Family Forever"
Eric azitabira igitaramo yateguriwe kizabera Coco Bean Bar & Restaurant ku Kimihurura kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Ukuboza 2018, iki gitaramo kizasusurutswa n’aba dj bakomeye barimo DJ Toxxyk na DJ Infinity.
Umuhanzikazi munjyana ya Hip Hop Fearless niwe wari ufite ururabo rwagombaga kwakirizwa Eric Semuhungu.
Eric Semuhungu ni umusore w’imyaka 27 y’amavuko yavukiye Kimisagara mu mujyi wa Kigali, ni umwana wa Kane mu muryango w’abana batandatu abakobwa batatu n’abahungu batatu, yabaye mu bihugu bitandukanye nka Uganda na Afurika y’epfo ari naho yahuriye n’uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave bakundanye bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.









Ibitekerezo
Ubuse aje mu Rwanda gushaka uwo yishumbusha! Isi yarashaje kbs umuntu aba umugabo akaba n,umugore gute?
Muri make ni umutinganyi?! N akumiro. Ariko namwe itangazamakuru ibyanyu ntabwo biba biyynguruye neza kbsa. Ubushomeri =abajura +abazamu
Ntabwo ngaye nuwanditse , numuyobozi wiki gitangazamakuru ntacyo amaze kuba yemera ibintu nkibi bikanyuzwa hano. Kuko kubitangaza bikwirakwiza bikanaha ingufu uyu muco utari uwacu tutanakeneye iwacu .
Wahora n’iki??? Nakumiro
Pe
Wahora n’iki??? Nakumiro
Pe